Umutungo wa Diyosezi ntuba ari uwa Musenyeri bwite - Mgr Laurent Mbanda ku kibazo cya Diyosezi Shyira

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, mu kiganiro yatanze kuri Radio Inkoramutima, yasobanuye byinshi ku bibazo byabaye muri Diyoseze ya Shyira, harimo no kwegura kwa Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda

Uko kwegura kwafashwe nk’ibintu bidasanzwe, ndetse na nyuma yaho agafungwa kubera ibyaha bivugwa ko akurikiranyweho, bijyanye no kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite, mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Musenyeri Mbanda ku itariki 3 Ukuboza 2024, nibwo yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugisha, kugira ngo hakomeze gukorwa ubugenzuzi ku bibazo byerekeye imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Ibibazo Musenyeri Mugisha avugwamo, byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira, bari bamenyereye imikorere y’iyo Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano, bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byakomeje gufata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024. Icyo gihe hasezererwa Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.

Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Mugisha, ngo yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanwe, ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.

Ubwo ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko barimo bakorerwa akarengane, bakabigaragaza mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko kutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Mugisha.

Mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze, birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira, irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze bivugwa ko ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha, ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga ngo yanditswe ku mazina ye.

Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’incuke ya EAR Diyoseze ya Shyira, ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Mugisha, ndetse ayo magi yose ngo yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Mugisha. Ibyo bikiyongeraho ko imirima y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira, iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20, ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri Mugisha.

Musenyeri Mbanda yavuze ko mu by’ukuri ibyabaye byose byo kuba Musenyeri yakwegura ku mirimo ye, ari ibintu bisanzwe nta gikuba cyacitse, na cyane ko ibyakozwe byakurikije uko bigenwa mu itegeko nshinga rigenga iryo torero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Musenyeri Mbanda yasobanuye ko buri Diyoseze iba yigenga mu byo ikora, hagamijwe inyungu z’umurimo w’Imana, ariko ko inzu y’Abepisikopi ifite ububasha, bwo gufata icyemezo cyo guhagarika ibyo Diyoseze yakora byateza igihombo itorero muri rusange. Ibyo bikaba bivuze ko nubwo Diyoseze iba ifite ubwigenge mu byo ikora, ariko buba bufite aho bugarukira, ku buryo itakora ibyo yishakiye cyane cyane ibitanyuze mu nzira ziboneye.

Yasobanuye ko umutungo wa Diyoseze, utaba ari uwa Musenyeri wahawe kuyobora Diyoseze runaka, ahubwo uba ari uw’Itorero Angilikani ryashyizeho iyo Diyoseze, kuko ari ryo rifite ububasha bwo gushyiraho Diyoseze cyangwa kuyikuraho. Ikindi ngo ni uko Musenyeri ashyirwaho n’inzu y’Abepisikopi kandi ikaba ifite n’ububasha bwo kumukuraho.

Ubusanzwe, hari Umusenyeri uteje ikibazo muri Diyoseze, kugira ngo cyakirwe n’inzu y’Abepisikopi, itegeko ry’itorero EAR ngo riteganya ko kigomba kuzamurwa n’abapasiteri batatu n’abalayiki babiri.

Ku kibazo cyo muri Diyoseze ya Shyira impamvu cyakurikiranywe, nubwo cyatanzwe n’abapasiteri babiri gusa ndetse nta n’abalayiki bari kumwe, ngo ni uko bandikiye ibaruwu Umuyobozi mukuru wa EAR mu Rwanda, ariko bagaha na kopi y’iyo baruwa urwego rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB), kandi ngo iyo umuntu yandikiwe ibaruwa ntaba agomba kuyijugunya ahubwo arayisubiza, nibwo buryo bwiza nk’uko byasobanuwe na Musenyeri Mbanda.

Icyo gihe rero, Musenyeri Mbanda ngo yasubije iyo baruwa, ariko na we aha kopi RGB nk’uko biteganyijwe mu rwego rw’imiyoborere. Ikindi nyuma y’iyo baruwa, nk’uko Musenyeri Mbanda yabisonuye, ngo muri Bibiliya iyo wumvise ikibazo kuri mugenzi wawe umusanga, yakunanira ukajyana n’abandi bakuru b’itorero, ibyo rero ngo ni ko byagenze.

Bagiye kureba Musenyeri Mugisha baganira ku bibazo bihari, ariko bigezwa no mu nama y’inzu y’Abepisikopi, yanzura ko hakorwa igenzura kuri ibyo bibazo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira.

Raporo yakozwe n’iryo tsinda ryari ryoherejwe kugenzura ibyo bibazo, ngo yaje mu gihe na RGB yari yasabye EAR gukora ubugenzuzi cyangwa ‘audit’ kuri ibyo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira. Kubera ko Musenyeri Mugisha yari arimo gukorwaho iperereza, ngo byahaye ngombwa ko inzu y’Abepisikopi imuhagarika by’agateganyo, nk’uko biri mu itegeko nshinga rya EAR, ko iyo bigenze bityo ahagarikwa bitarenze iminsi 90 cyangwa se mu gihe cyose igenzura rizamara.

Musenyeri Mbanda yavuze ko uburyo bwose baganiraga n’uwo Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira bwo gukemura icyo kibazo butakunze, bikaza kurangira arimo akurikiranwa n’izindi nzego, kuko we yemera ko hari igihe iyo ibintu bikunaniye, haba hari undi wabishobora.

Ku bijyanye n’ibibazo by’imicungire y’umutungo wa Diyoseze nk’umuntu wayibayemo, Musenyeri Mbanda yavuze ko we atigeze na rimwe aragira mu rwuri rwa Diyoseze ya Shyira, kuko atumvaga impamvu yaruragiramo kandi afite urwe.

Musenyeri Mbanda yashimangiye ko mu gihe habaye ikibazo nka kiriya, abantu baba bakwiye kwirinda kuvuga ibintu badafitiye gihamya, bakavuga ibyo babanje kugenzura, kubera ko hari byinshi byavuzwe kuri uwo Musenyeri wayoboraga Diyoseze ya Shyira, ariko ari amagambo gusa bitari ukuri.

Ikindi yahamije ni uko ubu Itorero EAR ririmo ryitegura gushaka undi Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira, ariko no mu gihe ataraboneka, Musenyeri wahawe iyo Diyoseze ngo ayireberere muri iki gihe, ubu ahayoboye neza, abakirisitu bamerewe neza, gahunda za Diyoseze zirimo ibiterane n’ibindi birakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka