Umutekano, iterambere n’imibereho myiza biragendana - Minisitiri Biruta
Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta, yatangije ibikorwa byo kubaka ikigo mbonezamikurire mu Karere ka Nyabihu, yibutsa abaturage ko umutekano, iterambere n’imibereho myiza bigendana, ko kimwe kibuze ibindi bitagerwaho.

Ni ikigo kizubakwa mu bikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano, mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’iterambere, mu gihe u Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 31 rwibohoye n’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage.
Minisitiri Biruta avuga ko ibikorwa bihuriweho na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda, bigira uruhare mu guteza imbere abaturage.
Agira ati "Buri mwaka Polisi igira ukwezi kwahariwe ibikorwa, ikora mu gufasha abaturage kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Umwaka ushize bashyizeho ubufatanye bw’amezi atatu, hakozwe ibikorwa byinshi birimo kubaka imihanda n’ibiraro byangijwe n’Ibiza. Hubatswe amashuri, hakorwa ibikorwa by’ubuvuzi, hatanzwe amatungo n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza no kwihuta mu iterambere."

Akomeza avuga ko umutekano, iterambere n’imibereho myiza bigendana, kandi kimwe kibuze ibindi bitagerwaho.
Ati "Ndibutsa ko umutekano, iterambere n’imibereho myiza bihuriye hamwe, umutekano ubwawo tuwukeneye gufasha kugera ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Byose birajyana kandi biri mu nshingano z’inzego z’umutekano. Turizihiza imyaka 31 yo kwibohora n’imyaka 25 Polisi itangiye gukorana n’abaturage. Turiyibutsa akamaro k’umutekano n’iterambere rigezweho."
Minisitiri Biruta avuga ko umutekano udashoboka abaturage batabigizemo uruhare, abasaba gukemura ibibazo biri mu miryango.
Ati "Ibyaha biboneka bifitanye isano n’ubuzererezi bw’abana bata ishuri, bakajya mu muhanda bitewe n’amakimbirane mu muryango, na yo aterwa n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge. Dufite uruhare mu gukemura ibibazo biboneka mu muryango, abaturage mu mudugudu bazi ingo zifite amakimbirane, nibabaganirize bitarafata igihe kirekire. Dukwiye gukurikirana ibibazo mu miryango ndetse tugashaka igisubizo kirambye."

Ikigo mbonezamikurire kigiye kubakwa mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, kizuzura gitwaye Miliyoni 30Frw, kikazajya cyakira abana bari basanzwe bakirwa mu ngo z’abaturage. Ababyeyi bavuga ko bazabyishimira, kuko hari abatinyaga kubajyana mu ngo z’abaturanyi.
Umwe mu baturage wavuganye na Kigali Today yagize ati "Hari igihe umuturage wakira abana mugirana amakimbirane bigatuma utajyanayo umwana wawe, kandi utamujyanyeyo hari ibyo ahomba."
Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu byatangijwe, bizatahwa tariki 4 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda ruzizihiza umunsi wo Kwibohora.

Ohereza igitekerezo
|