Umushinga UBUNTU CARE uzafasha gukumira ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga

Handicap International yatangije umushinga “UBUNTU CARE” ugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko abafite ubumuga. Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wabereye mu karere ka Rutsiro tariki 27/03/2013.

Akarere ka Rutsiro ni ko ka mbere uyu mushinga ugiye gukoreramo mu Rwanda, ariko nyuma yaho ukazakomereza no mu tundi turere. uretse mu Rwanda, uyu mushinga unakorera mu bihugu by’u Burundi na Kenya.

Nkera Remy Alphonse ushinzwe ubuvugizi bw’umushinga mu Rwanda, u Burundi ndetse na Kenya avuga ko umushinga UBUNTU CARE ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane abafite ubumuga butandukanye burimo ihungabana ryo mu mutwe, abana batabona ndetse n’abatavuga.

Yagize ati: “Abo bana bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwo mushinga rero ushaka gufatanya n’inzego zitandukanye mu kurwanya icyo kibazo kugira ngo umuryango Handicap International utange inkunga yawo mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko n’iterambere ry’igihugu muri rusange”.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro bwashimiye umushinga UBUNTU CARE kuko ari imbaraga zije kunganira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwashimiye umushinga UBUNTU CARE kuko ari imbaraga zije kunganira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko mu karere hari hasanzwe ingamba nyinshi zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ariko noneho uyu mushinga na wo ngo bawishimiye kuko uje ari inyongera.

Ati: “Icyo tuwutezeho ni uko iryo hohoterwa rizaranduka burundu, noneho abana bakabaho mu burenganzira bwabo, biga neza amashuri, bakagera ku rwego rushimishije ndetse n’ubufasha bundi bahabwa bukabagirira akamaro kugira ngo bashobore gufatanya n’abandi”.

Umushinga UBUNTU CARE uzamara imyaka itatu ishobora kongerwa.Handcap International ni umuryango mpuzamahanga wita ku bibazo by’ababana n’ubumuga.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho, dukunda ko mukorera ubuvugizi abana babana nibibazo bitandukanye, ese umuntu mukuru ubana nubumuga bwingingo zamagura , udafite amikoro kandi afite ubwenge bwo kuba yabasha kwihangira imirimo, nta nkunga mujya mubatera bakiteza imbere

ELIAS yanditse ku itariki ya: 24-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka