Umushinga “Indashyikirwa” ugiye gukemura ikibazo cy’abahohoterwa ntibabimenye

Umuryango ‘Rwanda Women’s Network (RWN)’ watangije umushinga witwa ‘Indashyikirwa’ uzafasha abagore gusobanukirwa ihohoterwa ribakorerwa no kurirwanya kuko hari abarikorerwa ntibabimenye.

Abagore bamwe ngo bakorerwa ihohoterwa bakabifata nk’ibintu bisanzwe kubera amateka yaranze umugore w’Umunyarwandakazi.

Umuryango RWN watangije umushinga "Indashyikirwa" mu Karere ka Kayonza uzafasha abakorerwaga ihohoterwa ntibabimenye.
Umuryango RWN watangije umushinga "Indashyikirwa" mu Karere ka Kayonza uzafasha abakorerwaga ihohoterwa ntibabimenye.

Uburyo bumwe bw’iryo hohoterwa ngo bushingiye ku kubahiriza amabanga y’urugo hagati y’abashakanye nk’uko Musabyimana Josephine w’i Rusera mu Murenge wa Kabarondo abivuga.

Ati “Umugabo ajya kunywa akaza afata umugore ahirikira ku buriri (akamukoresha imibonano mpuzabitsina), umugore yaba ahinguye umugabo agahirikira aho kandi wenda umugore ananiwe, umugore ntabivuge kuko aba avuga ati ‘na mama na nyogokuru bose ni uko babayeho’.”

Nyirankumbuye Vestine wo mu Kagari ka Cyinzovu, we avuga ko hari ubwo umwana w’umukobwa yirirwa akora musaza we yicaye, abantu bakabifata nk’ibisanzwe kandi ari ihohoterwa uwo mwana w’umukobwa akorerwa.

Umukozi wa RWN ukorera umushinga ‘Indashyikirwa’, Muteteri Betty, avuga ko uwo mushinga uzatanga ibiganiro bisobanurira abagore ihohoterwa n’uko baryirinda binyuze muri gahunda y’urubuga rw’abagore.

Abagabo ngo ntibahejwe muri urwo rubuga, ariko ruzibanda ku bagore kuko “80% by’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari abagore n’abakobwa” nk’uko Muteteri abivuga.

Mu Karere ka Kayonza, uwo mushinga uzakorera mu mirenge ya Kabarondo, Rwinkwavu na Murama. Hari abafashamyumvire 20 muri buri murenge bahuguwe, bakaba bazifashishwa mu guhugura abagore ku bijyanye n’ihohoterwa.

Mukabagirigomwa Rachel, ukuriye abo mu Murenge wa Kabarondo, avuga ko kugira ngo ihohoterwa ricike abarikorerwa bagomba kurigaragaza bashize amanga muri ibyo biganiro bizajya bibera mu rubuga rw’abagore.

Ati “Kurata indwara ni ko kuyikira. Abagore bakwiye kumva ko kuvuga ibyababayeho ari wo muti wo kugira ngo ihohoterwa ricike burundu.”

Umuryango RWN uri gushyira uwo mushinga mu bikorwa ufatanyije n’indi miryango nka Care International, n’umuryango wa RWAMREC uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Intego z’uwo mushinga ngo ni ugusobanura ihohoterwa abantu bakarigiraho imyumvire imwe hagamijwe kurica burundu mu Muryango Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka