Umuryango wa Nyakwigendera Bihozagara washyikirijwe umurambo we
Umurambo wa Nyakwigendera Jacques Bihozagara wiciwe i Burundi wagejejwe mu Rwanda, nyuma y’amananiza iki gihugu cyari cyashyize ku muryango we wifuzaga kumucyura.
Ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2016, nibwo umurambo wa Bihozagara wigeze kuba Minisitiri mu Rwanda akongera no kuba Ambasaderi, wagejejwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe uherekejwe n’umuryango we.
Umuryango we wari aho ugizwe n’umukobwa we na nyina bagaragaje akababaro batewe n’urubpfu rwa Bihozagara, nk’uko umukobwa we, Benita Isaro yabitangaje.
Yagize ati “Ni ubugome bukabije. Hashize amezi ane tutazi uko ibi byose bizarangira. Turasaba Leta y’u Rwanda gukora ibizami kugira ngo hagaragazwe ukuri ku cyateye urupfu rwe.”
Abo mu muryango we kandi bemeje ko Leta y’u Burundi yashatse kubarushya ibasaba ko bandika ibaruwa igaragaza ko Bihozagara atishwe, ariko barinangira bahitamo kubirekera mu maboko ya Ambasade y’u Rwanda i Burundi ari nayo yashoboye kumukurayo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane twihanganishije umuryango wa nyakwigendera bihozagara leta yu rwanda ikurikirane ibyurupfu rwe
twifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Jacques BIHOZAGARA.
ibi birakabije kdi igihe kirageze ngo leta yacu dukunda cyane idukize agasuzuguro k’abarundi kukiguzi icyo aricyocyose tutitaye no kucyo twabihomeramo ariko bishyirweho akadomo,batwiciye umwami birarangira batwiciye abantu muri genocide none ndebera baracyakomeje aka nagaduzuguro wamugani kiburundi,erega ntutegereze ko uzubahwa nabakure abo muturanye batakubashye jamais ijya kurisha ihera kurugo,ariko rero na leta yacu ndayigaya kbsa kuva uyu musaza yafatwa sinawe gusa nabandi bariyo ntacyo u rwanda rwakoze ntacyo haruwakimbwira? ntumbwire ngo baravuze bavuziki se? ntacyo,bigaye bararangaye cyane ibintu ntibyoroshye birakomeye nabo nibabifate nkibikomeye rero.gusa tubanze twitonde kuko nanone umujinya urakubitisha bidakuyeho arikoko tugomba gutanga gasopo nisomi rikomeye ntiduterwa turatera kdi amateka atugira abatsinzi.murakoze
Birababaje,abanyarwanda twese twifatanije n’umuryango wa nyakwigendera. Nibakorere uwo murambo ibizamini, ukuri kujye k’umugaragaro.