Umuryango muto niwo umusingi w’umuryango mugari nyarwanda-Guverineri Munyantwari
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, arahamagarira Abanyaruhango kwiyubakamo umuryango muzima, kuko Abanyarwanda ntibazigera bagira umuryano mugari mu gihe bitahereye mu muryango muto.
Ibi Munyenwari yabisabye Abanyaruhango mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango tariki 07/11/2012.
Ibi Guverineri yabisabye nyuma yo kubona ko muri uyu murenge hari ihohoterwa rikabije ribera mu ngo, akenshi riterwa n’ubuharike ndetse n’urugomo rurimo kuhagaragara ruterwa n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “dufite ingo mbi, abagore babi, abagabo babi, abana batumvira, ntitwagira u Rwanda rumeze neza, niyo mpamvu ubu turimo gushyira imihigo mu ngo”.
Aha Guverineri yasabye abayobozi b’imidugudu kubarura ingo zibanye nabi zikitabwaho, kandi hagakurikiranwa abantu bigize ibyigomeke babuza umutekano abaturage.

Muri uru ruzinduko Guverineri yagiriye muri uyu murenge wa Mwendo, bimwe mu bibazo yagiye yakira byibandaga ku makimbirane ashingiye ku mitungo.
Gusa abaturage b’uyu murenge banamugaragarije ikibazo cy’amazi n’imuriro bafite muri uyu murenge wabo, akenshi ari nabyo bituma abahatuye bakiri inyuma mu iterambere.
Abaturage basabye Guverineri ko ibitaro byubatse muri uyu murenge bwashakirwa abakozi n’ibikoresho bagatangira kubyivurizaho, kuko ubu bakora ingendo ndende bajya kwivuriza ahandi basize ibyabo.
Kuri ibi bibazo byose, Guveriniri yijeje aba baturage ko afatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, barimo kuganiro uko ibi bibazo byose byakemuka.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|