Umuryango UWEZO urasaba ko amategeko arengera abafite ubumuga yubahirizwa

Umuryango urengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga ’Uwezo Youth Empowerment’, usabira ibihano abayobozi n’ibigo batubahiriza amategeko Inteko yatoye hagamijwe kurengera abafite ubumuga.

Uyu muryango uvuga ko hari icyuho kinini hagati y’amategeko yatowe hamwe n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga.

Muhire Simon Pierre ushinzwe amategeko muri UWEZO
Muhire Simon Pierre ushinzwe amategeko muri UWEZO

Umukozi wa UWEZO witwa Muhire Simon Pierre agira ati: "Leta ikwiye gutangira kubazwa iby’iyubahirizwa ry’aya mategeko, igatanga ibihano ku bigo n’abayobozi batabashije kubahiriza uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga".

Asobanura ko guhera mu ngo, mu mashuri, mu mirimo n’ahandi, abana n’urubyiruko bafite ubumuga ngo barenganywa ndetse bakimwa iby’ibanze bibafasha kugera ku byo abandi Banyarwanda bagezeho.

Muhire avuga ko mu ngo no mu miryango hakiri imvugo zipfobya abafite ubumuga, nka "igicumba", "ruhuma", "umuzungu", "gasongo(nyamara uvugwa afite ubumuga bw’ubugufi bikabije), byose bikavugwa imbere y’abayobozi b’ibanze ngo bagakwiye kuba babyamagana.

Akomeza anenga abarezi n’abayobozi b’amashuri ngo bafata urubyiruko n’abana bafite ubumuga nk’abandi bose, aho kubagenera ibyo amategeko abemerera by’umwihariko byatuma bagendana n’abandi.

Uwitwa Nicodeme Hakizimana uhagarariye abafite ubumuga bw’uruhu avuga ko bagejeje kuri Minisiteri y’Uburezi ikibazo cyo kutabona neza inyandiko zo ku kibaho n’iz’ibizamini, kugira ngo bajye bicazwa imbere banahabwe inyandiko ziri mu nyuguti nini, ariko ko batarasubizwa.

Uwitwa Mutimura Fidèle na we avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri yabwiwe amagambo asesereza bikamubuza kwisanga mu bandi, ndetse ko hari aho yageze habaye umunsi mukuru akumva umuntu agira ati "Mureke icyo kimuga cyinjire", bimutera kwiheza muri ibyo birori.

Umuryango UWEZO uvuga ko mu bijyanye no kubona imirimo, abenshi mu bafite ubumuga nta makuru bamenya kuko ababyeyi n’ubuyobozi ngo bafite uruhare runini mu kubaheza.

Umuryango w'Abana n'Urubyiruko rufite ubumuga urasaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko arengera abafite ubumuga
Umuryango w’Abana n’Urubyiruko rufite ubumuga urasaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko arengera abafite ubumuga

Uyu muryango uvuga ko uburyo bw’itumanaho na bwo butabageraho uko bikwiye bigatuma abantu bafite ingingo zuzuye ari bo bahabwa amahirwe mu kumenya amakuru ashobora gutuma umuntu abasha kwiteza imbere.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) yagaragaje mu mwaka ushize wa 2018 ko mu bafite ubumuga mu Rwanda barenga ibihumbi 446, abafite imirimo ari 1.2%, abasigaye 98.8% bakaba ahanini batunzwe no gusabiriza kugira ngo babone ikibabeshaho.

Umuyobozi wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bazakomeza ubukangurambaga, ariko ko mu rwego rwo guhangana n’ubukene mu bafite ubumuga, ngo barimo kunoza gahunda bise “Gira-ubucuruzi” izafasha abafite ubumuga guteza imbere imishinga itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka