Umuryango ASSERWA ugiye kunoza ibijyanye no kuvidura ubwiherero no kubwubaka

ASSERWA ni umuryango nyarwanda uharanira inyungu rusange, uhuriwemo n’abakora akazi ko kuvidura ubwiherero no kubwubaka. Ni umuryango watangiye muri 2019, ukaba ugizwe na kampani zikora ako kazi kuri ubu zirenga 16. Abagize uwo muryango bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe, kugira ngo bakemure ibibazo biri muri ako kazi.

Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'Umuryango ASSERWA
Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umuryango ASSERWA

Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umuryango ASSERWA, asobanura ko uyu muryango watangiye nyuma yo kubona ibibazo biri mu kuvidura no kubaka ubwiherero, kugira ngo ihuriro ritume ako kazi gashobora gukorwa neza.

Abanyamuryango ba ASSERWA bari kumwe n’abakozi ba Banki ya Kigali ndetse n’ab’umuryango Water For People, baherutse guhurira mu nama tariki 28 Nyakanga 2023 bagamije kurebera hamwe ibyagezweho byakozwe mu mwaka ushize, no kugira ngo banoze gahunda y’umwaka utaha.

Mu byakozwe harimo ubukangurambaga butandukanye haba mu mashuri, mu mavuriro no mu nzego za Leta. Ikindi bishimira bakoze ni uko habayeho ubuvugizi mu buryo butandukanye kugira ngo umuryango ugire icyo ukora. Bishimira ko hanabaye amahugurwa yahawe abakora ako kazi barimo abashoferi n’abandi bakoresha imashini zividura, ayo mahugurwa atuma babigiramo ubumenyi buhagije.

Mu biteganywa umwaka utaha harimo gukomeza gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye, amahugurwa y’abashoferi n’abandi bakora ako kazi kugira ngo bagakore neza kinyamwuga. Ikindi bazibandaho ngo ni ukumenyekanisha uko iyi mirimo ikorwa kuko isuku mu Rwanda ikenewe.

Kugeza ubu abanyamuryango ba ASSERWA benshi bakorera i Kigali, hakaba abandi bakorera Iburasirazuba n’Iburengerazuba, ariko barateganya kwagura ibikorwa bikagera mu Gihugu hose.

Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umuryango ASSERWA, ati “Uyu munsi hari ibikoresho bimwe na bimwe bidahari. Ibi bituma abanyamuryango bacu batagera mu Ntara zose . Ubu rero kubera ko Ibigo by’imari bimaze kumenya akamaro k’iyi iyi serivisi iri mu rwego rw’ishoramari, turateganya ko mu Ntara zose uko ari enye hakwiye kuba hariyo imodoka zividura, kuko ubu iyo umuntu ayikeneye, bisaba guhamagara imodoka ikava i Kigali.”

Uwimana asaba abanyamuryango gukora cyane. Ashimira n’Umuryango Water For people wabahuguye ukabongerera ubumenyi bwo kunoza umushinga wabo, ukabasobanurira ibijyanye n’ishoramari, ndetse ukabahuza n’ibigo by’imari, na byo bikaba byiteguye gufasha ASSERWA kugira ngo ibone ibikoresho bihagije byo gufasha Abaturarwanda kugera ku isuku.

Shima Emmanuel
Shima Emmanuel

Shima Emmanuel ukora muri Banki ya Kigali mu ishami rya SME rikorana n’ibigo bito n’ibiciriritse, agaragaza ko na bo biteguye gukorana na ASSERWA, nyuma yo gusobanurirwa imikorere yabo.

Ati “Akazi ka ASSERWA kadufitiye inyungu cyane nk’Abanyarwanda, kuko ni serivisi z’ingenzi zikenerwa muri iki gihe. Natwe twaje kubabwira serivisi dutanga, banatubwira ibibazo bafite. Batubwiye ko bafite ikibazo cyo gutwara ibijyanye n’akazi bakora (Transport), kandi muri BK izo ni inguzanyo dusanzwe dutanga, tukabagurira imodoka ikabafasha muri bizinesi zabo.”

ASSERWA yatangiye mu mwaka wa 2019 ariko ibangamirwa n’icyorezo cya COVID-19 cyahise cyaduka, ibikorwa bikaba byarakomeje nyuma y’aho COVID-19 igabanyije ubukana.

Mu bukangurambaga, ASSERWA Yibutsa Abaturarwanda akamaro ko kuvidura ubwiherero, kwirinda kuvanga imyanda ibora n’itabora, kugira ngo igihe cyo gukora ako kazi bidateza ibibazo by’impanuka ndetse gutwara iyo myanda byorohe.

Kugeza ubu imyanda ividurwa ikurwa mu ngo, ku mashuri, mu mavuriro, ku masoko, ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, ikajyanwa ahabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka