Umunyarwanda yatsindiye ibihumbi 100 by’Amadolari

Umunyarwanda Albert Munyabugingo yahembwe mu irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes (ABH), rifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato gukabya inzozi.

Albert Munyabugingo avuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha kunoza ibyo bakora
Albert Munyabugingo avuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha kunoza ibyo bakora

ABH ni gahunda imaze imyaka itanu y’ubugiraneza yashyizweho n’Umuryango w’umuherwe Jack Ma (Jack Ma Foundation) na Alibaba Philanthropy byose byo mu Bushinwa, igamije gushakisha abafite impano ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato gukabya inzozi zabo.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 24 Ugushyingo ni bwo Albert Munyabugingo umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubucuruzi kigemura ibicuruzwa kizwi nka ‘Vuba Vuba Africa Ltd’ yatsindiye ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, angana na Miliyoni zirenga 123 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gutoranya abahize abandi mu mishinga 10 yari yatoranyijwe mu yindi irenga ibihumbi 27 y’abari baturutse mu bihugu 54 byo ku mugabane w’Afurika.

Ni imishinga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato yari yiganjemo iyagize uruhare runini mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Albert Munyabugingo, yavuze ko amafaranga babonye agiye kubafasha mu bikorwa bitandukanye birimo guha akazi abantu benshi.

Albert Munyabugingo yatsindiye arenga miliyoni 123 mu irushanwa rya ABH
Albert Munyabugingo yatsindiye arenga miliyoni 123 mu irushanwa rya ABH

Ati “Tuzongera imbaraga mu guha akazi abantu benshi badufasha kumva uko isoko rimeze, icya kabiri ni ugufasha abahinzi kugeza ibikorwa byabo hano i Kigali, ndetse na restaurant dukorana, kuko hari abahinzi benshi bafite ibihingwa byangirika bitaragera ku isoko kubera ko badafite ububiko, badafite n’uburyo babigezayo.”

Akomeza agira ati “Ibihembo by’amafaranga biza kudufasha kureba uko twabona imodoka zikonjesha, ndetse no gushyira ububiko bukonjesha ahantu hatandukanye, umuhinzi tukamufasha kubimutwarira tukabishyira yo, ndetse na restaurant dufite bikatworohera kubibagezaho, navuga ko ari byo bikorwa bibiri binini dufite gukora ku isoko ryo mu Rwanda.”

Uretse Albert Munyabugingo watsindiye igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 na bagenzi be bandi batandatu, uwegukanye iri rushanwa niumunyanijeriya Dr. Ikpeme Neto washinze Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu buzima cyitwa Wellahealth Technologies, yahembwe ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika.

Umunyakenya Thomas Njeru wabaye uwa kabiri yahembewe gushinga Ikigo cy’ubuhinzi cyitwa Pula Advisors Ltd, ahabwa ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika.

Umunyamisiri Ayman Bazaraa washinze ikigo cyitwa Sprints gikora ibijyanye n’uburezi, yabaye uwa gatatu agahembwa amadorali y’Amanyamerika angana n’ibihumbi 150.

Kuva irushanwa rya ABH ryatangira mu myaka itanu ishize Albert Munyabugingo abaye Umunyarwanda w’umugabo wa mbere, akaba uwa gatanu muri rusange utsindiye ibihembo, nyuma ya Yvette Ishimwe washinze ikigo IRIBA Water Group, Kevine Kagirimpundu washinze ikigo UZURI K &Y, Francine Munyaneza washinze ikigo Munyax Eco hamwe na Christella Kwizera washinze ikigo Water Access Rwanda.

Ikigo cy’ubucuruzi cya Vuba Vuba Africa Ltd, cyatangiye mu mwaka wa 2019, bakaba bamaze kugera ku bakiriya barenga ibihumbi 65, aho bakoresha abakozi 90 barimo 40 bahoraho, hamwe n’abafatanyabikorwa barenga 500.

Ku munsi batanga serivisi zirenga 1200, zitangwa n’abajyana ibicuruzwa kuri moto barenga 120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka