Umunyarwanda washyizwe mu gisirikare cya Congo ku ngufu yagarutse mu Rwanda
Staff Sergeant Rutagengwa Yannick avuga ko avuka Gisenyi, ariko akaba yari amaze imyaka 6 muri Congo aho yashyizwe mu gisirikare ku ngufu.
Yannick avuga ko yafashwe n’ingabo za Congo muri 2007 ubwo yari agiye mu mujyi wa Goma hafi ya Hotel Ihusi bamwita intasi ya CNDP.
Nyuma yo gufungwa, Yannick ngo yaje kurekurwa ashyirwa mu gisirikare cya Congo FARDC aho yaramaze kugira ipeti rya Staff Sergeant.

Staff Sergeant Rutagengwa Yannick agarutse mu gihugu cye nyuma yo gusaba ko ataguma kuba mu girikare cya Congo kandi ari Umunyarwanda agasaba gusubira mu gihugu cye.
Agaruka mu Rwanda, Staff Sergeant Rutagengwa yagarukanye n’abarwanyi babili ba FDLR bari barambiwe kuba mu mashyamba ya Congo.
Aba barwanyi bafite amapeti ya private bavuga ko ubuzima butari bwiza ahubwo bari babeshejweho no kwiba no kwirirwa biruka amashyamba cyane ko n’urwara atabona imiti kimwe no kutagira ibiryo n’amazi meza.


Mu myaka 14 bari bamaze mu mashyamba ya Congo bavuga ko basanze u Rwanda ari igihugu cyiza bitandukanye nibyo basanzwe babirwa, kuko byari ibyo gutuma baguma mu mashyamba.
Abarwanyi ba FDLR batahannye n’imiryango yabo irimo abagore babo b’abanyecongo bashatse.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
DRC is playing a dirty game. I advise them to change their approach of doing thing. We’re brothers and they shouldn’t treat Rwandese in a harmful way. If they keep listening to the western world that Rwanda is supporting M23 because they want to root, this is totally wrong. You better know that whites never wish African to integrate. Since 1884 they policy is divide and rule. Please we’re brothers and we must join our hands together for good. Long live DRC long live Rwanda.
Ese Uwo Staff Sgt Watahanye N,umufasha Yaba Yarakomeje Kuba Umurikare? Mu Rda Ese Rank Yarayigumanye?
Ariko muzi ko internet zikoreshwa n’abaturage bemera ibi muba mutangaza? ubunyamakuru ntabwo ari politique.