Umunyamakuru Martin Mateso yitabye Imana

Umunyamakuru Martin Mateso, wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu Bufaransa, yitabye Imana azize umutima ku myaka 70.

Martin Mateso yageze mu Bufaransa muri Mata 1994 aho yakoreraga TV5 Monde
Martin Mateso yageze mu Bufaransa muri Mata 1994 aho yakoreraga TV5 Monde

Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) yamubitse, yavuze ko Martin Mateso yitabye Imana ku itariki 20 Ukwakira aguye mu Rwanda aho yari yaje kwizihiza isabukuru y’imyaka 70.

Martin Mateso yakoreye Radiyo Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde yo mu Bufaransa, aho yari afite urugo kuva muri Mata 1994.

Nyakwigendera ni umwe mu banyamakuru bajyanishaga uwo mwuga n’ubuhanzi. Indirimbo ze zamenyekanye cyane ni ‘Bibiyana’ n’iyitwa ‘Amagorwa yo mu rugo’.

Kurikira ibindi muri iyi video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbese yavukaga hehe?Hari famille mbona basa nkibaza niba bafite icyo bapfana?

iganze yanditse ku itariki ya: 25-10-2024  →  Musubize

Nyagasani amuhe iruhuko ridashira. Yari umunyamakuru w’umwuga pe! Nihanganishije umuryango we. Agiye rwose yari ageze aharyoshye, aho yari agiye kuruhuka, agakina n’abuzukuru be, akabatoza impanuro.

iganze yanditse ku itariki ya: 25-10-2024  →  Musubize

Ashwi indilimbo za nyakwigendera Mateso ntabwo zamenyekanye!

Krishna yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Turamwibuka Martin MATESO.Yavugaga amakuru y’igifaransa kuli Radio Rwanda.Ariko se koko yitabye imana?Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma mubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Urugero rwiza,ni igihe Lazaro apfa.Ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

buhire yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Urakoze cyane Marcelin kutugezaho inkuru y’umuvandimwe n’inshuti tutaherukaga tukaba tuyimenye yitahiye,Uwiteka wamuhamagaye amutuze aheza, abo asize ibakomeze. Ku bizera iwacu ni mw’ijuru kuko mw’ isi turacumbitse.

MAYIRA STEVEN yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka