Umunyamabahanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba yarekuwe
Nyuma yo gusaba imbabazi mu nyandiko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel, yaje kurekurwa ku mugoroba wa tariki 06/02/2012, anakurirwaho igihano cyo gusezerwa ku kazi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.
Ubwo twavugana saa tatu n’iminota 25 z’ijoro kuri telefone ngendanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yadutangarije ko Nizeyimana Emmanuel yarekuwe nyuma yo kwandikira umuyobozi w’akarere amusaba imbabazi ndetse anagenera Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru copie.
Umuyobozi w’akarere avuga ko ibyo byamugabanyirije icyaha aho gusezererwa ku kazi azandikirwa n’ubuyobozi bw’akarere ibaruwa imwihanangiriza bwa nyuma, igihano gikurikirwa no kwirukanwa ku kazi.
Twagerageje kuvugana na Nizeyimana Emmanuel kuri telefone igendanwa nyuma yo gufungurwa ariko ntibyadukundira kuko yacagamo ariko ntiyitabe.
Uwo munyamabanga nshingwabikorwa yatawe muri yombi tariki 06/02/2012 mu gitondo kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mpamvu z’ubusinzi mu nama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé.
Guverineri yahise amusabira ko yafatirwa ibihano bikomeye harimo gusezerwa ku kazi kugira ngo n’abandi bibabere urugero.
Uretse iyo myitwarire idasanzwe, ubusanzwe yari mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakora neza dore ko yazaga mu myanya ya mbere mu gutuza abaturage ku midugudu ndetse n’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli mu Karere ka Gakenke.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
UWO MOBIMBA NI UMUNTU W’UMUGABO MUZABAZE AHO AVIRIYE JANJA UKO HASIGAYE HAMEZE.NTABWO RERO IBYABA BYARAMUBAYEHO NTABWO RWOSE ARI UGUCA INKA AMABERE!
Birakwiye kandi biratunganye ko afungurwa kandi icyemezo yafashe cyo gusaba imbabazi njye ndakimushimiye
kuko usaba imbabazi ni uba yemera ikosa Kandi ukora niwe ukosa
Yakoze ibyiza byinshi cyane cyane mu murenge ubu ayoboye
Kuva 2006 n’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bake batangiye muri kiriya gihe
Ni umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bakoraneza muri aka karere
Ndi umwe mubafite ibikorwa ( i Farme )muri uyu murenge NIZEYIMANA abereye umuyobozi, nkora muri RDO i Nyagatare ariko sinjya mara ukwezi ntageze muri uyu murenge
Arangwa no kwitangira akazike,Kuva yagera muri uyu murenge hagaragaye impinduka nyinshi
ubu uyu murenge ufite inganda 2 urutunganya inanasi rugakoramo umutobe n’urutunganya inzoga ziva mu bitoki
izinganda yagize uruhare runini mukuzishyiraho nyuma y’uko abonyeko umusaruro ufpa ubusa yahisemo kujya inama n’abo bireba babyongerera agaciro
Akazi ndengakamere abanyamabanga nshingwabikorwa bakora gatuma bananirwa bamwe bahorana umunaniron kuburyo ugirango baraye inkera
Mumenyeko ukora ari nawe ukosa
Ikosa rimwe ntirikanyagishe umugabo
Hari byiza byinshi yakoze kandi agikora
ahasi gaye iminsi asigaje mu buyobozi imubere impongano
z’ibyaha yakoze kuri uyu wa mbere
Abayobozi na mwe bajyanama ndabasabira ubwenge nk’ubwa Salomon kugirango mubashe gusohoza neza inshingano zanyu nyinshi kandi zigoye
kuyobora abantu biragoye murasabwa ubushishozi no kureba kure mujye mufata ibyemezo mudahubutse
mu bababarire ibicumuro byabo kuko namwe muzabigirirwa
Simvuze 7 ahubwo mvuze 70 inshuro mirongo irindwi
Ukosheje mu muhane niyongera mu muhugure ahasigaye
urugero rwiza turusange iwanyu
Dusangire byose nabose
Ijabo ribahe ijambo
Jean Sauveur BURAHO BAKWIYE RDO Nyagatare
Ibyo uvuze ni byo.Pe niba yari yasinze ntawe yakubise ubwo se byari kumuviramo gufungwa. Ni ukuri mujye mureka amategeko akurikizwe, hafunge ugomba gufunga kandi anabifitiye n’impamvu. Mayor we yagombaga kumuhana administratively akimubona apana gutegereza ko afungurwa.
Ubu se bamufungiye ko yasinze gusa? Ubwo yafunzwe hakurikije irihe tegeko? Ubwo se yafunzwe na Mayor cyangwa na Governor? Abo se bafite uburenganzira bwo gufunga for criminal cases? Niba ari police se yamufunze imurega iki? ikurikije irihe tegeko? Niba rihari ntaho rirebana na Mayor kuburyo ariwe yari gusaba imbabazi. Niba byari administrative ntabwo yagombaga gufungwa. Rwose nitugire civilized manners zo guhandelinga administrative cases..