Umunsi w’intwali uzizihizwa ku rwego rw’umudugudu
Umunsi w’intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare, uyu mwaka uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu aho Abanyarwanda b’ingeri zose bazahura maze bakaganire ku butwali, ibiranga intwali ndetse n’amateka y’itwari z’u Rwanda.
Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, atangaza ko uyu munsi wateguwe neza dore ko hari ibitaramo ndetse n’ibiganiro mbwirwa ruhame bizatangirwa mu bigo by’amashuri bitandukanye bisobanura ku butwali.
Uyu mwaka, insanganya matsiko y’umunsi mukuru w’intwari igira iti “Duharanire ubutwari, turwanya ihohotera rikorerwa abana”.
Minisitiri Mitali yagize ati “twahisemo iyi nsanganya matsiko kugira ngo igikorwa cy’ubutwali cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana Abanyarwanda bose bacyigire icyabo, kandi bakazamenyekane ku rwego rw’umudugudu”.
Uyu munsi wegerejwe Abanyarwanda ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babone umwanya mwiza wo kuganira aho batuye ku butwali bwaranze intwali tuzaba twibuka kuri uwo munsi.
Zimwe mu ntwali zizibukwa harimo intwali y’ikirenga nyakwigendera Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema, umusirikare uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda, Mutara III Rudahingwa wabaye umwami w’u Rwanda utagereranwa, Michele Rwagasore, Uwiringiyimana Agatha wari minisitiri w’intebe mu bihe bikomeye muri 1994. Yarwanyije ubwicanyi bwakorwaga ndetse azana no kubizira.
Mubazibukwa kandi harimwo Felicita Niyitegeka wari umuyobozi kuri St. Pierre ku Gisenyi wishwe by’agashinyaguro azira ko yahishe abatutsi bahigwaga bukware. Hazanibukwa abanyeshuri b’i Nyange bazize kwanga kwitandukanya na bagenzi babo bagira bati “twese turi Abanyarwanda” .
Aba bose Imana ibahe iruhuko ridashira kandi umurage mwiza basize ukomeze usakare mu Banyarwanda bose.
Nk’uko bisanzwe bigenda kuri uyu munsi, biteganyijwe ko abayobozi batandukanye bazashyira indabyo ndetse bakunamira imva z’itwali z’u Rwanda ziherereye mu irimbi ry’intwari i Remera mu mujyi wa Kigali.
Turatsinze Bright
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
M.General Gisa Rwigema,iyo adafata iya mbere tuba turi nta Gihugu,nta Rwanda,nta amaramuko.N’ibindi byinshi bibi.