Umunsi mpuzamahanga w’abagore wongera ubusabane mu miryango

Abagabo bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze baratangaza ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore bibafasha kurushaho gusabana n’abagore.

Bavuga ko mbere uyu munsi batawuhaga agaciro ariko ngo nyuma yaho umugore yasubijwe ijambo baje gusanga ari ngombwa ko bajya bifatanya n’abagore babo kuwizihiza kuko basanga bituma barushaho gusabana.

Ngo bazagerageza gukora ibishoboka byose kugirango bashimishe abagore babo
Ngo bazagerageza gukora ibishoboka byose kugirango bashimishe abagore babo

Abagabo bo mu Kinigi bavuga ko ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka kuwa 08/Werurwe, bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo bashimishe abagore babo babereke ko bari kumwe.

Bizinza Theogene wo mu murenge wa Kinigi, avuga ko aho abagore babonye uburenganzira bungana nubw’abagabo bakaba basigaye babafasha mu bitekerezo byo kubaka urugo, nta mugabo wasubiza uruhare rw’umugore inyuma.

Ati “Ubu nabo basigaye barakangutse agafasha umugabo mu bitekerezo byo kubaka urugo kugeza ubu rero nta mugabo wasubiza inyuma uruhare rw’umugore kubera nabo bagize iterambere, kuburyo kuri uwo munsi turabishimira niba hari icyo twungutse tukishimana haba hari nk’aga fanta dufite tugasangira twese n’abagore tukishima kuri uwo munsi wabo”.

Bavuga ko mbere uyu munsi batawuhaga agaciro ariko ngo nyuma yaho umugore yasubijwe ijambo baje gusanga ari ngombwa ko bajya bifatanya n'abagore babo kuwizihiza
Bavuga ko mbere uyu munsi batawuhaga agaciro ariko ngo nyuma yaho umugore yasubijwe ijambo baje gusanga ari ngombwa ko bajya bifatanya n’abagore babo kuwizihiza

Karekezi Hamier na we utuye mu Kinigi, asanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ari ukumuha agaciro kuburyo nk’umugabo hari ibyo ategurira umugore we kuri uwo munsi.

Ati “Nk’abategarugori kubona babona umunsi mukuru wabo njye ndabona ko ari inyungu kuri bo natwe, kuko bituma umugore agira agaciro, kuburyo mvuye no mu isoko gushaka icyo kurya tuwizihize no kunywa, burya iyo umuntu yariye kandi akagira n’umutekano byose byacamo neza”.

Murenzi Nicolas umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, asobanura ko kuba umugabo yakwifatanya n’umugore kwizihiza umunsi wabo bituma barushaho kwitezimbere.

Abagabo bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baratangaza ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore bibafasha kurushaho gusabana n'abagore
Abagabo bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baratangaza ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore bibafasha kurushaho gusabana n’abagore

Ati “Umugabo kwifatanya n’umugore kuri uyu munsi binajyana no kwifatanya nawe mu mirimo izamura urugo kandi bimaze kugaragara ko umugabo wifatanyije n’umugore mu mirimo yose y’urugo, urwo rugo rwose ruterimbere”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2004.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka