Umukuru w’Ingabo z’u Burundi n’abasirikare b’abagore ba Ethiopia barasura u Rwanda
Kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi waje mu ruzinduko rugamije kunoza umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Hanakiriwe kandi abasirikare bakuru ba Ethiopia baje mu Rwanda kwigira kuri bagenzi babo b’abagore.
Maj Gen Prime Niyongabo, uyoboye Igisirikare cy’u Burundi yaje mu butumwa bw’iminsi itatu mu Rwanda, gushimangira umubano hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi, ku birebana n’umutekano, guhanahana amakuru, ndetse no kubaka ubushobozi bw’inzego za gisisirikare z’ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe.
Umugaba mukuru w’Igisirikare cy’u Burundi n’itsinda ayoboye, yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, aho yakiriwe na mugenzi we uyoboye Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga, anaganira na Ministiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, ku mikoranire yo kunoza umutekano mu Rwanda no mu Burundi.
“Maj Gen Niyongabo n’itsinda ayoboye, baganiriye na Lt Gen Charles Kayonga ndetse n’abandi bakuru b’Ingabo zacu, ku birebana n’ubufatanye mu gukomeza umutekano, guhanahana amakuru hamwe no kubaka ubushobozi bw’inzego z’igisirikare zombi”, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabishimangiye.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yatangarije ko ari umuhamya w’ububi bwa Jenoside.
“Ibyabaye biteye ubwoba, kandi Jenoside si icyaha cyo gucecekwa ahubwo buri wese agomba kuyirwanya, yaba mukuru cyangwa muto”, Maj Gen Prime Niyongabo, uyoboye Igisirikare cy’u Burundi.
Biteganijwe ko Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, asura ibikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda birimo Ikigo cy’imari cya Zigama (CSS), Ubwishingizi bw’Ingabo (MMI), hamwe n’ikigo cya girikare kiri i Gako mu karere ka Bugesera.
Uruzinduko rw’akazi Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi agiriye mu Rwanda, rubaye nyuma y’uko mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, Lt Gen Charles Kayonga, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nawe yasuye Igisirikare cy’u Burundi.
Abasirikare bakuru ba Ethiopia baje mu Rwanda kwigira kuri bagenzi babo b’abagore
Kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, kandi Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye abasirikare bakuru batatu bagize ishami ry’abagore mu ngabo za Ethiopia baje mu Rwanda kwigira kuri bagenzi babo uruhare rw’abasirikare b’abagore mu kubohora igihugu, guharanira iterambere no kubungabunga amahoro.

Abasirikare ba Ethiopia bayobowe na Col Leterbrhan Kahasy Berish, bakiriwe mu Rwanda n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Lt Gen Charles Kayonga, Ministiri w’ingabo Gen James Kabarebe, ndetse na Maj Margaret Batamuriza ushinzwe uburinganire mu ngabo z’u Rwanda, wunganiye mu ifasha myumvire, ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda.
Uruzinduko abasirikare ba Ethiopia bagiriye mu Rwanda ruzamara iminsi itanu, aho babanje gusura ubwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, bunamiye imibiri y’abaharuhukiye isaga ibihumbi 250, ndetse bahigira amateka y’irondakoko yahereye mu gihe cya gikoloni, agaragazwa kuba ari yo mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwibutso rwa Jenoside, Col Leterbrhan Kahasy yahatangiye ubutumwa bugira buti: “Mbonye urwibutso; biragoye kubyumva kuko birababaje cyane, ariko ndatekereza ko abantu bashobora guhindura ikibi kigahinduka icyiza, kandi ndabona ari yo nzira iki gihugu (cy’u Rwanda) kirimo.”
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
discipline ndio inaleta nguvu kwa majeshi yetu!
Rwanda defence ,YOU lead by example .I MANA IKOMEZE IBIBAFASHEMO.
Mwiriwe neza Igisirikare cy’urwanda kirakomeye kandi byose biva kuri discipline kandi no kwiha agciro gusa abo bireba bari bakwiye kugira icyo bamarira ingabo zacu kuko zigira ubwitonzi ndetse no kwitanga gusaaaaaaaaa ba bahemba nkabantu batagira icyo bakora ndetse ikindi kibabaje ntibaziko barongoye babyaye bafite nimiryango ariko bakabemba urusenda barirya bakimara bamwe babura nubwishyu bwo gukodesha amazu baba mubuzima bugoye kandi disi baritanga bagakorana umurava ikindi Leta yarikwiriye kubadohorera kudufaranga ba korera muri za Mission byibuze bakabaha kimwe cyakabiri kuko birabaje aho bamwe bavayo ugasanga udufaranga babahaye tu tagura ni kibanza nyabuneka mufashe ingabo zacu kuko zikora zitizigamye ziritanga biri kurwego rwohejuru peeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!
nibyiza kdi birashimishije ko abanyamahanga batwigiraho ibyo bigaragaza kotubarenze ,kdi kodushoboye.rwanda defence, go ahead.
Igisirikare cy’u Rwanda kigira Discpline , kandi baritanga cyane yaba mugihe cy’imvura nyinshi nizuba ryinshi, amajoro barara mu birunga no muri nyungwe, ndetse no kumipaka y’igihugu , ikibabaje nuko abasirikare bato bahembwa intica ntikize y’umushahara .
Wauuuu! Mbega byiza
igisirikare cy’u rwanda kirakomeye kandi kimaze kuba intangarugero mu mahanga yose, kandi kimaze no gutera imbere kuburyo bushimishije kandi gishobora no kwigisha abandi basirikare b’isi aho bageze biteza imbere.