Umukozi wa UNICEF arashima aho u Rwanda rugeze mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

Ushinzwe ibikorwa mu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bana (UNICEF), Nicholas Alipui, ejo yatangaje ko yatunguwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina. Alipui yabitangaje ejo ubwo yasuraga ikigo Isange One Stop Center gukorera ku Kacyicu mu mujyi wa Kigali.

Urugendo rwa Alipui mu kigo Isange One Stop Center rwari rugamije kureba ibyakorwa mu rwego rwo kongera ibikorwa byo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Alipui yagize ati: “Natembereye mu bihugu byinshi mbona ibikorwa byiza byinshi bigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abana n’abagore, ariko ntunguwe cyane n’ubu buryo bwa Isange one stop center.”

Isange One Stop Center ni ikigo cya polisi gishinzwe gupima abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bumwe mu buryo polisi y’igihugu yashyize ho bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo umurongo wa telephone utishyurwa ndetse n’uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi (SMS). Nimero yifashishwa mu kumenyekanisha ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni 3512.

UNICEF kimwe n’andi mashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda ni bamwe mu baterankunga bakomeye b’ikigo One Stop Center.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka