Umukongomani yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kyalondawa Ngerele umukongomani wari umaze imyaka 20 atuye mu karere ka Nyanza yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 16 Nzeri 2015.

Umuhango wo kumushyikiriza icyemezo kimwemerera kuba Umunyarwanda wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda nyuma hakurikiraho indahiro yamuhesheje uburenganzira n’inshingano nk’iz’abandi banyarwanda.

Kyalondawa ahabwa n'umuyobozi w'akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah icyemezo cy'ubweneguhugu bw'u Rwanda.
Kyalondawa ahabwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah icyemezo cy’ubweneguhugu bw’u Rwanda.

Akimara guhabwa iki cyemezo Kyalondawa yatangaje ko ashimishijwe cyane no kuba ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Iyi ni itariki idasanzwe mu buzima bwanjye kuko mvutse bundi bushya kandi mpawe uburenganzira bukomeye bwo kwitwa Umunyarwanda”.

Asobanurira abari bitabiriye uyu muhango wo kumuhesha ubwenegihu bw’u Rwanda yatangaje ko akunda Abanyarwanda cyane ndetse ari nayo mpamvu yashatse umugore w’Umunyarwanda.

Yarahiriye kuba Umunyarwanda.
Yarahiriye kuba Umunyarwanda.

Uyu mukongomani wageze mu Rwanda mu mwaka w’1995 akaba yari umwarimu ku bigo by’amashuli yisumbuye atandukanye yo mu karere ka Nyanza yatangaje ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye asaba ubwenegihugu Nyarwanda ari ubushake yagize bwo kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Ati: “Nkunda Perezida Paul Kagame n’umuco mwiza nabonye mu Rwanda w’ubumwe n’ubwiyunge.”

Inshuti z'umuryango wa Kyalondawa zamuherekeje mu kwakira ubwenegihugu bw'u Rwanda.
Inshuti z’umuryango wa Kyalondawa zamuherekeje mu kwakira ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah wanigishijwe n’uyu mukongomani mu mashuli yisumbuye mu karere ka Nyanza yatangaje ko bishimishije kubona umunyamahanga atewe ashema no kwitwa Umunyarwanda.

Yakomeje avuga ko ubwenegihugu yahawe bw’u Rwanda bumwemereye kugira uburenganzira n’inshingano buri munyarwanda wese yemewere.

Bizimana Pierre Célestin ushinzwe ibiro by’abijira n’abasohoka mu karere ka Nyanza yavuze ko uyu mukongomani yakoreshejwe ibizamini byanditse n’ibyo kuvuga birebana n’amateka y’u Rwanda akabitsinda bityo bikamuhesha guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umugore wa Kyalondawa wahawe ubu bwenegihugu Nyarwanda ari we Madamu Akayezu Vestine yishimiye cyane kuba umugabo we abaye Umunyarwanda avuga ko n’ubundi byari ibintu aharanira.

Yabivuze atya: “Ahawe ubwenegihugu Nyarwanda abukwiye kuko yari umuntu witanga akajya mu muganda agaragara muri gahunda zinyuranye zijyanye n’iterambere ry’u Rwanda".

Mu karere ka Nyanza kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2015 abanyamahanga batanu bahatuye bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Guhabwa ubwenegihugu hasabwa iki?

Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

ooooh wwwaooo uyu mugabo rwose yari abukwiye yaranyigishije muri espanya gusa ni inuangamugayo.

jm yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Uyu mukongomani yarebye kure n’abandi baze twubake u Rwanda

alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Nabandi nibaze, nimusase bugali.

Ange kagire yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Uwo mukongomani nibamubwire abahe ubuhamya, mutegereze gato nabandi baraje.

Kamasa yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Erega nababandi bagenda badusebya ntibayobewe ko dufite igihugu kiza kandi gitekanye, ninkabyabindi ngo ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore igicebe cyayo.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Rwanda nziza aho ugeze harashimishije, we are proud of you, nabanyamahanga basigaye bifuza kuba abanyarwanda nuko hari ibyiza bakubonamo

KABAROLE yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

ntawe udakunda Paul Kagame nabanyamahanga baba bamushaka. reka tubahe ubwenegihugu kubabishaka ubundi tuzamuhundagazeho amajwi

niwemwiza seraphine yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

yego di!nabandi nibaze tubahe ubwenegihugu

alexandre yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

nibagire vuba tubahe ubwenegihugu muminsi iri imbere kububona bizaba bigoranye

Kibwa yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

HAHAHAHAHAAAAAAAAAAAA!
ABANYARWANDA BARABWAMBURWA NAHO ABAKONGOMANI BAKABUHABWA.
KUMUGANI WARUTABANA ATI:UMWAMI ARIMUKA UMWERA AKINJIZWA...NIYIBEREHO UWO MWENE WACU.EREGA URWANDA NIRWIZA URETSI SEKIBI WATEYE ABANA BARWO.
MURI CONGO BO NTABWO BAHA UMUNYARWANDA UBWENEGIHUGU BATAMENYE UBWOKO BWE! HOHO!
UBUNDI ISI YOSE NIYATWESE URETSE IMIPAKA TWAHIMBYE KUBERA INDA NINI ZABANIKUBIRE.TURIYONGEREYE DA!
UMUNSI MWIZA KURI MWESE.

Urumuri yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

twungutse andi maboko, naze adufashe mu iterambere turi kuganamo

murenzi yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka