Umukinnyi wa firime Ben Affleck yababajwe n’urupfu rwa Inyumba
Umunyamerika ukina filime, Ben Affleck, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Inyumba Aloysia, yafataga nk’intwari ndetse nk’inshuti ye.
Mu magambo ye yagize ati: “Deep sadness to lose a friend & hero, the remarkable Aloisea Inyumba, Rwanda’s Minister, Gender & Women in Development”.
Umuntu agenekereje, yagira ati: “ Ni agahinda kenshi kubura inshuri&Intwari, umuntu w’igiciro Aloisea Inyumba, minisitiri w’u Rwanda w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango”.

Ben Affleck yakoranye na Inyumba mu mushinga wo gufasha imfubyi ndetse no gufasha abana n’abagore bafashwe ku ngufu mu burasirazuba bwa Congo. Abikora abinyujije mu muryango yashinze mu mwaka wa 2010 witwa Eastern Congo Initiative.
Minisitiri Inyumba Aloysia yitabye Imana tariki 06/12/2012 azize uburwayi. Yashyinguwe tariki 10/12/2012 mu irimbi rya Rusororo nyuma yo gusezerwa mu cyubahiro n’abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida Paul Kagame, wavuze ko Inyumba yaranzwe n’umuco wo kutica akazi, kwitanga no kutihugiraho.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NDASHAKAKUJYA.MURIFIRIMI
imana imwakilemubayo
ndashaka.frim . ya bruc ya videwo