Umuhanda Muhanga-Karongi ushobora kutaba nyabagendwa niba ntagikozwe
Umuhanda Muhanga-Karongi hagati y’i Nyange n’aho bita ku Rufungo ushobora kwangirika cyane nyuma y’aho ubutaka bwo munsi yawo butwawe n’inkangu.
Abawukoresha bafite impungenge ko bashobora kuzahagirira impanuka niba ntagikozwe. Iyo nkangu yatwaye ubutaka buri ku musozi uri hagati y’i Nyange no ku Rufungo, ariko ababibona neza ni abaturutse i Karongi berekeza i Muhanga mu kuboko kw’iburyo.

Iyo uri hakurya y’umusozi ubona ikintu cy’icyobo kinini wagira ngo kihamaze imyaka kubera ukuntu ubutaka bwahurudutse ari bwinshi cyane hagasigara hasamye.
Abarimo gusana umuhanda Muhanga-Karongi bavuga ko bitaboroheye kubera ko imisozi yaho ifite ubutaka bworoshye ku buryo nta munsi n’umwe uhita mu muhanda hataguyemo ibitaka cyangwa amabuye bityo imirimo yo gusana ikadindira.

Amahirwe gusa ni uko ibihe by’imvura bisa n’ibyarangiye, ariko hatagize igikorwa ngo bafatirane indi mvura itaragwa, umuhanda ushobora kwangirika bidasubirwaho no gusanwa bikaba byatwara igihe kitari gito.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|