Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe wabaye nyabagendwa (ivuguruye)

Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro rya tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga, ubu wabaye nyabagendwa nyuma yo kuwutunganya.

Umuhanda urimo gutunganywa
Umuhanda urimo gutunganywa

Ibyo ni ibimaze gutangazwa na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko uwo muhanda wamaze gutunganywa, ko ubu ibinyabiziga bishobora gutambuka.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yari yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda wari umaze amasaha arenga 10 utari Nyabagendwa, ariko ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo utunganywe, ibinyabiziga byongere kubona uko bihanyura.

Ati “Imashini zatangiye kuhatunganya, ubu turizera ko mu gihe gito umuhanda uba wongeye kuba nyabagendwa”.

Kuva iyi nkangu yafunga umuhanda, yari yahagaritse urujya n’uruza kuko nta modoka yashoboraga kuva Musanze yerekeza i Kigali ndetse n’izituruka i Kigali ziganayo ntabwo zabona aho zinyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu umuhanda ni Nyabagendwa ku bava Gakenke bajya i Musanze n’abava i Musanze bajya mu Gakenke.

Anonymous yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka