Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santrafurika yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Sanfrafurika Maj Gen Zépherin Mamadou yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Maj Gen Zépherin Mamadou yakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Maj Gen Zépherin Mamadou yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

Mu ruzinduko arimo mu Rwanda , Kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024, Maj Gen Zépherin Mamadou n’itsinda ayoboye yakiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.

Uretse ibiganiro yagiranye na Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’ingabo za Repubulika ya Santrafurika Maj Gen Zépherin Mamadou yaboneyeho n’umwanya wo kubonana na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Aganira n’itangazamakuru, Maj Gen Zépherin Mamadou yavuze ko impamvu nyamukuru y’uruzinduko rwe mu Rwanda ari ukuganira ku masezerano yagiye asinywa hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare, kandi akaba agenda neza.

Yagize n'umwanya wo kuganira na Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda
Yagize n’umwanya wo kuganira na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

Maj Gen Mamadou yagize ati,” Nk’uko mubizi, umubano hagati y’ibisirikare byacu byombi uri ku rwego rwo hejuru rwose. Ibyo kandi bituruka no ku masezerano yamaze gusinywa n’Abakuru b’ibihugu byacu byombi bemeranyije gushimangira imikoranire hagati y’ibisirikare byombi. By’umwihariko hari byinshi twungukira ku gisirikare cy’u Rwanda, cyesheje imihigo myinshi muri Repubulika ya Santrafurika nka zimwe mu ngabo zigize Ubutumwa bw’amahoro bwa UN, ndetse n’iziriyo mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi”.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, uruzinduko rwa Maj Gen Mamadou n’itsinda ayoboye mu Rwanda, ruzamara icyumweru, bakazasura Ishuri rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera (Rwanda Military Academy), bagasura Zigama CSS, n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka