Umubare w’ abana umuryango utagomba kurenza ntukwiye kugirwa itegeko

Nk’ uko byatangajwe ejo hashize n’ abari bahagarariye itsinda ry’ abadepite bateguye umushinga w’itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu ubwo bawugezaga ku nteko rusange y’ umutwe w’ abadepite mu Nteko ishinga Amategeko, bavuze ko hadakwiye gushyirwaho umubare ntarengwa w’ abana umu umuryango ukwiye kubyara.

Mu byagaragajwe n’ iri tsinda ry’ abadepite, bavuze ko abantu bifuje ko muri iryo tegeko hadakwiye kugaragazwa umubare ntarengwa w’ abana umuryango udakwiye kurenza, kuko ibi bitaba byubahirije uburenganzira bwa muntu. Bibaye itegeko uwarenza uwo mubare yabihanirwa uwo mwana akaba avukijwe uburenganzira bwe, kuko uwo mubyeyi ashobora gufungwa cyangwa agacibwa amande kuri uwo mwana yarengejeho, ibyo bigatuma yaba uwo mwana, yaba n’ abavandimwe be batabona ibibatunga ku buryo buhagije bakaba bavukijwe uburenganzira bwabo.

Honorable Dr Ezekias Rwabuhihi, umwe mu baribahagarariye iri tsinda ryateguye uyu mushinga, yavuze ko umuntu ariwe umenya uko ubukungu bwe buhagaze akamenya abana yumva ashobora kurera akuzuza inshingano ze nk’ umubyeyi kuri uwo mwana, ati ariko umuntu yamaze kurenza abana 2 cyangwa 3 aba yatangiye kwinjira mu kibazo kuko abo bana baba bagomba kwiga, kurya, kuvuzwa n’ ibindi. “Tubaye Imana se tuvuga ko umuntu atagomba kurenza mubare runaka?”.

Ku bijyanye n’ umubare w’ abana umuryango utagomba kurenza kandi, Honorable RENZAHO Geovani na we yavuze ko Atari byiza gutsimbarara ku mubare runaka kuko byaba bivuga ko uwawurenza yafungwa cyangwa akabihanirwa mu bundi buryo, yavuze kandi ko icya ngombwa atari ukubyara umubare runaka kuko hari n’ abatawugezaho ko ahubwo icyangombwa ari ukubasha kubyumvisha abaturage (sensibilisation), cyane ko mu burenganzira bwa muntu ibyo byaba bitemewe.

N’ ubwo kandi inyigisho z’amadini kuva mbere zumvishaga abakirisitu babo ko bagomba kubyara bakororoka bakuzura isi, ngo kuri ubu siko bigihagaze n’ubwo ikibazo gisigaye ari ukumvikana ku buryo bwo kuboneza urubyaro kuko usanga idini rimwe ryemera uburyo ubu n’ ubu irindi ugasanga ritabwemera. Honorable Dr Rwabuhihi yavuzeko iyi ari intera ikomeye abanyamadini bamaze gutera kuko mbere wasangaga badashaka kumva ibijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere.

Ingabire Egidie Bibio.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka