Ubwo twari dutegereje itangazo imitima yendaga kutuvamo – Abamotari b’i Musanze

Ubwo itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryari ritarasohoka, abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze baremeza ko bari bafite ubwoba ku gisubizo kiri butangwe kijyanye n’akazi kabo, aho ngo imitima yadihaga kubera ubwoba bw’ibyemezo bibafatirwa.

Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, ubwo bari mu byishimo nyuma y’uko bemerewe gusubira mu kazi.

Itangazo bari bategereje ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe risohoka nyuma ya saa sita z’ijoro, rikaba ryari rikubiyemo amabwiriza yemerera moto kongera gutwara abagenzi mu gihugu cyose usibye mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Ni itangazo abatwara abantu n’ibintu kuri moto bari bategereje n’amatsiko menshi ku mwanzuro ubafatirwa, nyuma y’amezi akabakaba atatu batajya ku kazi.

Umwe muri abo bamotari witwa Niyiturinda Jean Baptiste yagize ati “Twaraye tudasinziriye ngo twumve ko ririya tangazo ricamo, ubwoba bwari bwatwishe, njye umutima wadihaga wenda kumvamo, kuko aho inzara yari ingeze byari umunota wa nyuma. Ngiye kumva numva ngo ba! Ngo abamotari musubire ku kazi. Ubuzima bwagarutse kandi dushimiye Leta itwibutse, natwe twiteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus no kurinda abagenzi”.

Mugenzi we witwa Manzi Damascene we yagize ati “Ririya tangazo ryaturokoye twari tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, nta mibereho twari dufite. Iyo riza rivuga ukundi nyine twari kubyakira kuko ubuyobozi bwacu nibwo butureberera, ariko ubuyobozi bwakoze cyane twari dupfuye”.

Maniriho we avuga ko amafaranga akorera uyu munsi ayifashisha mu kwiyondora arya neza, aho yemeza ko atibuka igihe aherukira kurya akanyama.

Ati “Iyo umuntu yishimye hari n’ubwo amarira aza, abayobozi baradufashije twari dufite inzara ikomeye cyane, urumva niba wabaga wakoreye icyo gihumbi, ukavuga ko ari cyo urya none nkaba nari maze amezi atatu urumva ntabwo nari ndiho. Sinibuka igihe mperukira akanyama, urumva aya mezi tumaze tudakora twabagaho nabi, ariko ayo nkorera uyu munsi ndagura akanyama mu buryo bwo gushaka imbaraga”.

Habarurema Jean Paul we ati “Imibereho iragarutse ibyo kurya biraboneka. Ni itangazo twese twari dutegereje kuko nkanjye naritegereje kugeza risohotse. Nari nzi ko bigomba gupfa na none, ariko ubu ni amahoro”.

Abo bamotari bemerewe gusubira mu kazi ariko basabwa kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ikwirakwizwa cya Coronavirus, aho buri wese asabwa kugura umuti aha umugenzi ugenewe gusiga intoki, kandi umugenzi batwaye akaba asabwa kwipfuka agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero (casque).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka