Ubuziranenge bw’isoko rya Gisenyi buzagenzurwa mbere yo kurikoreramo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko abazakorera mu isoko rya Gisenyi, bagomba kwizezwa umutekano mbere yo kurikoreramo, cyane ko ryubatse iruhande ry’ahanyuze umututu watewe n’imitingito yakomotse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Isoko rya Rubavu rimaze imyaka 11 ryubakwa ariko n'ubu ntiriruzura
Isoko rya Rubavu rimaze imyaka 11 ryubakwa ariko n’ubu ntiriruzura

Isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu rimaze imyaka 13 ryubakwa, ibikorwa byo kuryubaka byongeye gusubukurwa ariko ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ntawe uzarikoreramo hatabanje kuba isuzuma ry’ubuziranenge bwaryo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo isoko ririmo kubakwa, ariko hazakorwa igenzura mbere yo gukorerwamo.

Agira ati “Ni inyigo tuyobowemo n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA) na MINICOM, kugira ngo niba hari icyo twahinduraho, tugihindure mbere yuko isoko ritangira gukoreshwa, ariko gihinduke hagamijwe kwizeza abazakoresha iryo soko n’abazarigendamo umutekano, mu gihe cyose haba umutingito uko waba umeze kose.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi, Rubavu Investment Company Ltd, yo kurangiza kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu ntangiriro za 2021.

Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangiye kubakwa kigomba kuzura gitwaye Miliyari 2 na miliyoni 700, nk’uko biri mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu, kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi cyiciro ni ahari isoko ririmo gukorerwamo, hagomba kongerwa hakubakwa inyubako izatwara amafaranga menshi, bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Zimwe mu mpungenge zikomeye abatuye Akarere ka Rubvau bafite, ni uburyo hatanzwe amabwiriza yo kwirinda kubaka ku begereye umututu watewe n’imitingito mu iruka ry’ibirunga muri Gicurasi 2021, umututu wanyuze muri metero nkeya mu kibanza cy’isoko rya Gisneyi.

Isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, imirimo yo kuryubaka yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha ku mwenda na rwiyemezamirimo ABBA Ltd, kuri Miliyari imwe na miliyoni 300 Frw, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

icyo mbona nuko bari kugerageza ahubwo nibarirangize vuba maze rikorerwemo kdi ubwo bugenzuzi buzabe bwizewe kuko usanga bamwee !!! sawa

Dura yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

KIGALITODAY dukunda, mugihe mudusabye gutanga ibitekerezo, tukabitanga, iyo mubisuzumye mugasanga nta gusebanya cg gukurura amacakubiri no guhungabanya umutekano birimo, nyabuneka mujye mubitangaza kuko icyo tuba tugamije ni ugutanga umusanzu wacu ku byagirira akamaro Abanyarwanda n’abarutuye muri rusange

murakoze.

Mugoyi Jean yanditse ku itariki ya: 21-02-2023  →  Musubize

Impungenge z’uko fondation y’isoko rya Rubavu itujuje ubuziranenge zagaragajwe ritaragera kure, ntihagira igikorwa, none ngo nirimara kuzura nibwo bazasuzuma ko rikomeye !!
Ngo barikoreho iki se ?
miriyari ntazi umubare zimaze kurigendaho bazihindure umusenyi ?
njye ntabyo mbona, gusa Imana idufashe ntituzabe nka Turukiya na Siriya, dore ko akarere ka Rubavu kari muri zone y’imitingito ikaze kubera ibirunga, mwibuke ko imitingito y’ubushize yari yatumye umuhanda ugana kuri iryo soko ufungwa bitewe n’uko wari watenguwe n’iyo mitingito.

Mugoyi Jean yanditse ku itariki ya: 21-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka