Ubutwererane n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bwinjirije u Rwanda Miliyoni 587Frw - Min. Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko ubutwererane n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bwinjirije u Rwanda Miliyoni 587Frw mu mwaka wa 2023/2024.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya mafaranga u Rwanda rwinjije, yavuye mu ngendoshuri zakozwe n’abavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse no mu gukorana n’ibindi bihugu imishinga y’ikoranabuhanga binyuze mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation Initiative/RCI).

Abantu 7660 bo mu bihugu 70 nibo basuye u Rwanda, mu rwego rwo gutsura umubano n’u Rwanda kuva mu 2018.

Ati “Hari abaturutse mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, abandi baturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, hari abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo, abandi baturutse mu bihugu by’Afurika yo hagati”.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubu u Rwanda rufite Ambasade 49 ku Isi, kandi hafi kimwe cya kabiri ziri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu bibazo byabajijwe n’Abasenateri ku byakorwa ku gira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byivane mu bukene, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icya mbere ari ubufatanye kandi ko bimwe muri ibi bihugu by’Afurika byamaze kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bifite.

Abasenateri mu kiganiro na Minisitiri Nduhungurehe
Abasenateri mu kiganiro na Minisitiri Nduhungurehe

Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Eng Patricie Uwase, yatangaje ko uru Rwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, bikanifashishwa mu guteza imbere ibindi bihugu ruri mu biganiro bizasiga rusinyanye na Kaminuza y’u Rwanda amasezerano, azafasha abanyeshuri kwigishwa amasomo yerekeye urugendo rw’Igihugu rwo kwikemurira ibibazo.

Ati "Numva ari ibintu bizakorwa ku buryo byinjizwa no mu nteganyanyigisho y’u Rwanda.’’

Eng. Uwase avuga ko abaturuka mu bindi bihugu babaza uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka rukongera gutera imbere, atanga urugero rwo kubungabunga ibidukikije, isuku igararagara hirya no hino mu mijyi itandukanye, ndetse ko hari n’abaza baje kureba uko u Rwanda rukora mu bijyanye n’ishoramari.

Ati “Iyo baje tubereka urugendo rw’u Rwanda n’amahitamo yakozwe kugira ngo igihugu kibe kiri aho kiri, ni yo mpamvu ibihugu bimwe byemeye ko dukorana imishinga y’ikoranabuhanga”.

Eng. Uwase yabwiye Abasenateri bimwe mu bihugu bikorana n’u Rwanda mu mishanga y’ikoranabuha, ko harimo n’igihugu cya Chad na Eswatini, aho u Rwanda rwabafashije gutanga servisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka