Ubutaka bw’u Rwanda n’ubwa Congo mu nzira yo gutandukana (inkuru ivuguruye)

Impuguke mu bumenyi bw’ibiri mu nda y’isi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu, araburira abatuye imijyi ya Rubavu na Goma imaze iminsi yibasiwe n’imitingito.

Uyu mututu ngo uzakomeza ku buryo uzashyira igice kimwe cya Afurika ku ruhande bigatandukanywa n'inyanja
Uyu mututu ngo uzakomeza ku buryo uzashyira igice kimwe cya Afurika ku ruhande bigatandukanywa n’inyanja

Dr Rwabuhungu ari mu bagaragaza ko igice cya Afurika y’Iburasirazuba kirimo kwiyomora kuri uyu mugabane wose, ku buryo kizaba ikirwa cyangwa umugabane ukwawo mu myaka myinshi iri imbere, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021.

Umututu utandukanya ibice byombi bya Afurika urahera kuri Somaliya ukarangirira muri Mozambique, aho bigaragara ko ibihugu nka Somaliya, igice kimwe cya Etiyopiya, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Tanzania hamwe n’igice cya Mozambique, bizaba ari ikirwa gitandukanye n’umugabane wa Afurika.

Ifoto igaragaza uko bizaba bimeze. Icyakora si vuba aha ahubwo bizafata imyaka myinshi cyane ibarirwa muri miliyoni (Ifoto: Horn of Africa)
Ifoto igaragaza uko bizaba bimeze. Icyakora si vuba aha ahubwo bizafata imyaka myinshi cyane ibarirwa muri miliyoni (Ifoto: Horn of Africa)

Dr Rwabuhungu avuga ko mu myaka ibarirwa muri za miliyoni iri imbere, hagati y’u Rwanda na Congo (kimwe n’ahandi harimo gucika umututu), hazaba hari inyanja nini.

Yagize ati "Umugabane wa Afurika urimo gucika, hari igitare cya Somali kirimo gutandukana n’igitare (igice) gisigaye cya Afurika, u Rwanda na Congo turimo turatandukana, hagati hazavuka inyanja nyuma ya miliyoni y’imyaka".

Uwo mututu usenya icyo usanze cyose mu nzira yawo
Uwo mututu usenya icyo usanze cyose mu nzira yawo

Umunyamakuru wa Kigali Today uri i Rubavu, Sylidio Sebuharara yagaragaje ko umututu wa Rift Valley watewe n’imitingito ya buri kanya, ukomeje kwiyongera ukaba wageze n’ubwo usatura inzu n’imihanda.

Sebuharara agira ati "Ni umututu umwe ukomeje nk’uko umuntu yaca umuhanda cyangwa inzira, kandi inzu bihuye yaba irimo isima imeze ite uwo mututu urayisatura ndetse ntunakangwa n’umuhanda wa kaburimbo".

Mu nzu nyinshi zasenyutse kubera kunyurwamo n’uwo mututu wa Rift Valley harimo n’ibitaro bya Gisenyi, inyubako z’amashuri ya ESA ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage.

Impuguke mu bumenyi bw’isi zikomeza zivuga ko iyo mitingito ijyana no kuruka kw’ibirunga, izajya ikomeza kubaho i Goma na Rubavu mu gihe ibitare bibiri Afurika iteretseho (Somali na Afurika nini) bitarasaduka neza ngo bitandukane.

Kwisegura:

Ibyari byatangajwe ku musozo by’icyo Dr Rwabuhungu asaba inzego gukora kuri iki kibazo twasanze atarabivuze nk’uko byari byanditswe mu nkuru, duhitamo kubikuraho.

Hari n’aho twari twatangaje ko mu byasenyutse harimo na Hotel Nyiramacibiri, ntabwo ari byo, ntiyasenyutse.

Hotel Nyiramacibiri biragaragara ko ntacyo yabaye
Hotel Nyiramacibiri biragaragara ko ntacyo yabaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IMANA IDUTABARE KABISA BIRAKOMEYE

nshimyimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

thanks ku makuru meza muduh

Imazirungu Horace yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Uyu niko yigishijwe mu shuri. Bashobora kuba baramubeshye ababimwigishije

mukosoke yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Mudusobanurire ngo icyatumye imitingito iba myinci nuko ikirunga bagiteyemo imiti igipfubya ???

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka