Ubushomeri mu Rwanda bwaragabanutse-MIFOTRA
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Uwizeye Judith, avuga ko ubushomeri bwagabanutse akurikije imibare y’ibarura (EICV) ryagaragaje ko bwavuye kuri 2,3% bugera 2%.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 25 Mata 2016, yahuje ibihugu binyuranye by’Afurika, baganiraga ku bijyanye n’umurimo, hibandwa ku rubyiruko kuko ngo ari rwo rukunze kuvugwamo ubushomeri.

Minisitiri Uwizeye avuga ko ubushomeri bwagabanutse nubwo hakiri ikibazo mu byiciro bimwe by’abantu.
Ati “Bwaragabanutse kuko EICV3 yerekanye ko ubushomeri bwari 2,3% mu gihe EICV4 yerekanye 2%, gusa mu cyiciro cy’abize, by’umwihariko, abashomeri baracyari benshi kuko mu barangije kaminuza ari 13,3% naho abarangije amashuri yisumbuye bakaba 9%”.
Akomeza avuga ko buzakomeza kugabanuka kubera gahunda nyinshi Leta yashyizeho zo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo binyujijwe mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET).

Ntambara Didace, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi, afite icyizere cy’ahazaza.
Agira ati “Urubyiruko tugomba kubanza kwiremamo icyizere, umuntu amenye uko yagera ku mahirwe Leta ishyiraho, abantu bakishyira hamwe nyuma yo kwiga bakagana ibigo by’imari, bakaka inguzanyo ku buryo bahera ku tuntu duke, bakagenda bazamuka”.
Icyakora, avuga ko ikigo kishingira abashaka ingwate (BDF) cyakongera ingufu mu mikorere kuko hakiri benshi inguzanyo zitageraho kandi bakeneye gukora.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, na we wari witabiriye iyi nama, avuga ko ubushomeri ari ikibazo gikomereye isi muri rusange.

Yagize ati “Kubera ikibazo cy’ubukungu ahanini giterwa n’umusaruro muke mu buhinzi, ibihugu byinshi ntibibasha guhaza abaturage babyo bakeneye akazi ari yo mpamvu ari ngombwa gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo”.
Avuga ko u Rwanda rugerageza guhangana n’iki kibazo rworohereza abashoramari b’abanyamahanga gukorera mu gihugu ndetse n’Abanyarwanda bifuza gukorera hanze, rutibagiwe na gahunda zinyuranye zifasha abaturage kubona akazi bakibeshaho.
Ikigo Mpuzamahanga kita ku Murimo(ILO) kivuga ko ubushomeri ku isi buri kuri 43%, naho mu Rwanda bukaba kuri 2%, Leta ikaba yarashyizeho gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka kugira ngo ihangana n’iki kibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|