Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko Jenoside yakuruwe n’abakoloni

Umunyeshuri uri kurangiza mu cyiciro cya doctorat muri kaminuza ya Auvergne yo mu gihugu cya Senegali, Astou Fall, mu bushakashatsi yamaze amezi icyenda akorera mu Rwanda yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakuruwe n’abazungu b’Ababiligi bakolonije u Rwanda.

Astou Fall yerekana ko iyo u Rwanda ruramuka rudakolonijwe n’Ababiligi rwari rufite amahirwe yo kutagwa mu byago nk’ibyo rwaguyemo mu gihe cya Jenoside.

Mu bibazo yagiye akoraho ubushakashatsi yagiye yibanda ku mateka y’u Rwanda, aho yaganiriye n’Abanyamateka b’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ubu bushakashatsi budatandukanye cyane n’ubundi bunyuranye bwagiye bukorwa, bwerekana ko mbere y’umwaduko w’abazungu b’Ababiligi mu Rwanda abahutu n’abatutsi bari babanye neza.

Avuga ko Jenoside n’irondamoko byaranzwe mu Rwanda byakomotse ahanini ku Babiligi batonesheje Abatutsi bashaka kwerekana ko aribo bashoboye byose kandi aribo bakwiye gukorana nabo. Bimirizwa imbere muri byose ndetse baba ari nabo bemererwa kwiga.

Ibi byose Ababiligi babikoze kuko bari bafite umurongo ngenderwaho bari barihaye wo gucamo Abanyarwanda ibice ngo bakunde babayobore (divide and rule).

Ubu bushakashatsi bwa Fall bwerekana ko ishyirwaho ry’indangamuntu zari zanditsemo amoko ari ryo ryagize uruhare runini mu gucamo Abanyarwanda ibice. Ubusanzwe ngo Abanyarwanda ntibiyumvaga muri ubu bwoko.

Byageze hagati abazungu bahindura imitoneshereze yabo kuko Abatutsi basaga n’abari ku ibere barikuweho noneho bakimika Abahutu, binyuze ahanini muri kamarampaka.

Aha ababiligi bumvishije abahutu ko ibyakozwe ku ngoma y’Ababiligi byakorwaga n’Abatutsi.

Ubushakashatsi bwerekana ko ubu bwoko bw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, bwari baringa kuko abazungu babushyizeho bakurikije umutungo w’Abanyarwanda ndetse banifashisha imiterere y’abantu, aho bo ubwabo bipimiraga indeshyo, amazuru, iminwa, n’ibindi bice by’umubiri w’umuntu ku buryo hari n’aho wasangaga abavandimwe bari mu bwoko butandukanye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Chère Ngagi

voici l’info sur ma conférence.

Trés cordialement
astou

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka