Uburinganire, ingingo nyamukuru mu nama ya CWP-Africa, Kigali

Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye inama baturutse mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bya Afurika, uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakurikirwa n’iterambere ry’umugore.

Depite Ndangiza Madina
Depite Ndangiza Madina

Ibi Ndangiza yabitangaje kuri wa 20 Gisurasio, ubwo yafunguraga inama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abasaga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Afurika y’Epfo, Eswatini, Kenya, Botswana n’ibindi.

Depite Ndangiza yavuze ko iyi nama izigirwamo byinshi birimo kureba uburyo iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda bishyirwa mu bikorwa, abari mu Nteko Ishinga Amategeko baturutse mu bindi bihugu babe bagira icyo bigiramo, kuko bimwe muri ibi bihugu byitabiriye iyi nama usanga hari aho uburinganire butitabwaho uko bikwiye.

Yungamo ko abagize iri huriro bagomba kurebera hamwe amategeko no kuyajyaho impaka nk’uko biri mu nshingano z’Abadepite.

Ati “Turibanda kuri ayo mategeko tureba ibyuho birimo n’icyakorwa kugira ngo bigende bikemuka, kuko hari bimwe mu bihugu bya Afurika usanga bifite ibyuho mu kugira abagore bake mu Nteko zishinga amategeko”.

Aba Badepite bo mu bihugu bya Afurika bari mu nama mu Rwanda
Aba Badepite bo mu bihugu bya Afurika bari mu nama mu Rwanda

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yatangaje ko uburinganire busaba mbere na mbere ubushake bwa politiki butajegajega.

Ati “Iyo hashyizweho urwego rwa politiki rubishyigikira, hakurikiraho gushyiraho uburyo bukwiye ndetse n’amategeko arengera uburinganire, kugira ngo hakurweho inzitizi zishingiye ku miyoborere no ku mategeko, bityo abagore babashe kugira uruhare rugaragara mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.”

Kazarwa yavuze ko kuba abagore bari muri iri huriro ry’ibihugu by’Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ari amahirwe n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye.

Umuyobozi w’Inteko mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo, Morakane Mosupyoe Audrey, yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gusangira ubumenyi ndetse no gushyiraho ingamba zifatika.

Yagize ati “Turarebera hamwe uko twateza imbere ikoranabuhanga rishya nk’ubwenge bw’ubukorano (AI), uko twarushaho gutora amategeko ashyira imbere uburinganire, ndetse n’imyubakire y’inzego z’ibihugu. Izi ngingo zose tuzigaho zirakomeye kandi ni ingenzi”.

Basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
Basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka