Uburenganzira bahabwa muri gereza butuma barushaho kugororoka neza

Abagore bafungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma barashima uburenganzira bahabwa ko bubafasha kugororoka neza no kuzasubira mu muryango Nyarwanda ari ingirakamaro.

Aba bagororwa bemererwa kwiga imyuga, kugira amatorero y’umuco Nyarwanda abigisha kirazira z’umuco binyuze mu bihangano n’ibindi.

Nyuma yo kwemererwa uburenganzira bwo gutunga umusatsi, byatumye bashira ipfunwe bagiraga nabo batangira gutega ingori.
Nyuma yo kwemererwa uburenganzira bwo gutunga umusatsi, byatumye bashira ipfunwe bagiraga nabo batangira gutega ingori.

Mukamuhizi Marie Grace, usigaje umwaka umwe ngo arangize ibihano bye, avuga ko nta mpungenge agifite zo kubaho nyuma yo gufungurwa, kuko muri gereza yigiyemo imyuga itandukanye irimo ubudozi, gufuma, ubwubatsi ituma igihe azafungurwa azitunga.

Agira ati “Igihe cyo kugororwa ni kirangira iyi myuga izamfasha kwitunga,ngende nihangire umurimo maze nanjye mbe ingirakamaro nubake igihugu cyanjye ntagiye gusabiriza.”

Uyu mubyeyi ashima ko amatorero y’umuco abafasha kumenya za kirazira z’umuco, bigatuma barushaho kugororoka no kumva ububi bw’ibibi bakoze bagafata ingamba zo kutazabisubira.

Nyirahabimana asanga kugira uburenganzira byaratumye babasha kugororoka neza.
Nyirahabimana asanga kugira uburenganzira byaratumye babasha kugororoka neza.

Kuwa gatatu tariki 30 Werurwe 2016, ubwo bizihirizaga umunsi w’umugore, bamwe mu bakobwa bahafungiye bagaragaje igisa no kumurika imideri bakora defire bidagadura mu bihangano bitanga ubutumwa.

Abahafungiye bahamya ko ibikorwa byo kwidagadura byatanze bifasha abaza barihebye, batabasha kwiyakira ariko ngo kugira ibikorwa nk’ibyo bibashimisha bigatuma biyakira bakabasha no kujya mu matorero y’umuco abigiha za kirazira z’umuco.

Umusaruro uturuka k’uburenganzira aba bagororwa n’imfungwa bahabwa bigaragarira no kubaza kubasura igihe habaye ibirori bitandukanye.

Ingabire Marie Immaculee, uhagarariye Transparency International Rwanda, watumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’umugore byabereye muri iyi gereza, yatangaje ko ashimishijwe n’uburyo yasanze abahafungiye bameze.

Ati “Barakeye, barishimye kandi barabyina ukabona ko rwose ni byiza. Ndashima cyane politike y’u Rwanda mu bijyanye no gufata neza abagororwa n’imfungwa.”

ACP Bosco Kabanda, ushinzwe kugorora, uburenganzira bw’abagororwa n’imibereho myiza yabo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), avuga ko gufungwa bitavuze ko bibangiranye ahubwo nabo batekerezwaho nk’ abanyarwanda bari kugororwa.

Aba bagore bafunzwe kandi barishimira ko bemerewe gutunga imisatsi byatumye batakigendana ipfunwe aho bagiye ahubwo biyumva ko ari Abanyarwanda bagifite uburenganzira bwo gusa neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka