Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu karere ka Nyagatare, umuhanzi Mihigo Kizito yaririmbye indirimbo ishimangira ko kugira ubumuga bitagomba kwambura agaciro ikiremwa muntu.
Muri uwo muhango wabaye tariki 07/12/2012, ukuriye umuryango ADRA mu Rwanda, Kern Jefferson, nawe yagaragaje ko kuba umuntu akenera abandi mu buzima ari ikimenyetso cy’uko buri wese aba afite ubumuga.

Urugero yatanze rwa hafi ni ukuba atabasha kwivugira Ikinyarwanda agakenera umufasha. Ibi rero ngo bigomba kubera buri wese urugero rwo gufasha by’umwihariko ufite ubumuga bugaragarira buri wese.
Imbyino, imivugo, indirimbo, n’amagambo byavugiwe muri uwo muhango byashimangiye gukuraho inzitizi zituma abafite ubumuga batibona mu muryango nyarwanda cyane mu bikorwa by’iterambere.
Badege Sam uhagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’akarere ka Nyagatare yashimye intambwe imaze guterwa mu kwita ku bafite ubumuga. Icyiciro cy’abafite ubumuga kirishimira ko cyinjijwe muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abanyarwanda no mu iterambere rusange.
Badege kandi yatanze urugero ko mu myaka yashize hari ubwo wasangaga abafite ubumuga ubwabo nta wegeraga undi bakagira ipfunwe byagera ku badafite ubumuga ho bigakabya.

Mu nzitizi zikwiye gukurwaho harimo imyumvire ikiri hasi kuri bamwe bakirangwa no guheza abafite ubumuga, ibi bikagaragara nko mu nyubako usanga zitaberanye n’abafite bumuga. Hari kandi n’imiterere kamere y’uduce runaka usanga ituma abafite ubumuga batabasha guhura ngo bungurane ibitekerezo.
Honorable Rwaka Peter uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko we avuga ko abafite iki cyiciro ari abantu bagomba gukundwa no kwitabwaho by’umwihariko, ashingiye ku bushobozi bifitemo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Hagamijwe kandi gushyigikira ibitekerezo byo kwihangira imirimo ku bafite ubumuga, koperative y’ubukorikori yo mu murenge wa Mukama yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni zisaga icumi, yatanzwe n’umuryango ADRA Rwanda, akazifashishwa mu kunoza inyubako za koperative COABATWIMU zimaze gusakarwa.

Akarere ka Nyagatare gatangaza ko kiteguye gukomeza gufasha iki cyiciro cy’abaturage. Usibye cheque y’ibihumbi 500 yahawe koperative y’abafite ubumuga mu murenge wa Gatunda, akarere kanatangiye ibarura hagamijwe kumenya umubare nyakuri w’abafite ubumuga no kubashyira mu byiciro ngo bitabweho.
Badege Sam uhagariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’akarere ka Nyagatare yagaragaje ko ikibazo kinini atari icy’abafite ubumuga ahubwo ari icy’umuryango nyarwanda aho bamwe bagifite ingeso yo guha akato abafite ubumuga.
Gusa abafite ubumuga babishoboye barakangurirwa kwibumbira mu makoperative n’amatsinda yo kwiteza imbere, ikindi kandi bagashira impungenge kuko ubuyobozi n’umuryango nyarwanda ubashyigikiye.
Dan Ngabonziza
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|