Ubuhamya bwa Hategekimana wumviye inama za Leta akava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari umukozi ukomeye

Hategekimana Pacifique, umukozi wa Real Contractors ushinzwe ubuzima n’umutekano (health and safety officer) avuga ko kumvira inama za Leta byatumye yiga, mu gihe abo bari mu kigero kimwe bagicukura amabuye y’agaciro.

Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira
Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira

Hategekimana Pacifique yavutse mu mwaka wa 1992 ahitwa i Rutongo hazwi cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Avuga ko se umubyara na we yari umukozi wa kompanyi ya Rutongo Mines ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace ko mu Karere ka Rulindo.

Hategekimana yamenye ubwenge afite umubyeyi umwe kuko se yitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside ngo yahitanye abavandimwe be babiri basigara ari bane barerwa na nyina gusa. Uyu mubyeyi ariko ngo yagerageje kubajyana mu ishuri, ariko kubera imiterere ya Rutongo ngo yisanze ari we usigaye mu ishuri gusa abandi baragiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hategekimana avuga ko na we ubwe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ishuri yarivuyemo ajya gucukura amabuye y’agaciro.

Icyo gihe ngo inteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu murenge wabo, abanyamuryango biyemeje gusubiza abana bose mu ishuri bakava mu bucukuzi bw’amabuye.

Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y'umuriro
Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y’umuriro

Ati “Abana twari mu kigero kimwe baranshutse nanjye ishuri ndarireka tujya gucukura amabuye y’agaciro. Inteko rusange y’umuryango imaze kwemeza kudukura mu birombe, ndabyibuka haje Local Defence Forces (abashinzwe umutekano) baradufata baradukubita kugira ngo dusubire kwiga”.

Hategekimana Pacifique avuga ko we yagize ubwoba yiyemeza gusubira ku ishuri. Avuga ko yatsinze ibizamini bitatu harimo icya Leta gisoza amashuri abanza, icya Seminari ndetse n’icya IFAK.

Gusa ariko ngo ntiyagiye kwiga ahubwo yasubiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yitwaje ko nta mafaranga umubyeyi we abonye yo kumwishyurira.

Hategekimana avuga ko yaje gukurwamo n’icyemezo cy’indi nteko rusange ya FPR y’umurenge wabo, aho uwari umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi Boniface Karasira, akaba yari n’umukozi wa Rutongo Mines, ari we wari urangaje imbere icyo gikorwa.

Ngo muri iyo nama yavuze ko kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro Rutongo Mines yemeye kwishyurira abana biyemeza gusubira mu ishuri.

Agira ati “Natsinze ibizamini 3 ariko birangira nongeye gushukwa nsubira mu bucukuzi nitwaje ko mama adafite amafaranga yo kwishyura, nyamara urebye ntiyari abuze. Umuyobozi wa FPR ku murenge ni we wafashe icyemezo cyo kudukuramo, Rutongo Mines yemera kutwishyurira kubera ubusabe bwa FPR”.

Hategekimana yagiye mu ishuri yiga ubwubatsi ahabwa akazi muri Rutongo Mines. Aha ngo ntiyahamaze igihe kinini kuko Real Contractors yahamukuye ikajya kumukoresha.

Avuga ko ageze muri Real Contractors yabonye amahirwe akomeye kuko yoherejwe inshuro nyinshi hanze y’igihugu cyane muri Kenya aho yize ibijyanye n’ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi.

Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z'umuriro muri Kenya
Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z’umuriro muri Kenya

Ati “Muri 2016 nibwo Real yantwaye kuyikorera ndetse ngira amahirwe inyishyurira kwiga hanze muri Kenya inshuro nyinshi nabonye ubumenyi mu buzima n’umutekano w’abakozi byose ariko mbikesha kumvira inama za Leta.

Hategekimana Pacifique avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buzima n’umutekano mu bwubatsi, ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kwirinda inkongi y’umuriro.

Kuri ubu arimo kwiga muri gahunda ya iyakure muri kaminuza Aushar Academy yo muri Leta ya Califonia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Icyakora ngo hari ikintu ateganya gukorera urubyiruko rwo mu gace akomokamo hagamijwe kubakangurira gukunda ishuri no kumvira inama za Leta.

Agira ati “Hari umushinga mfite wo gukangurira urubyiruko rukomoka iwacu i Rutongo wo kubashishikariza kumvira inama za Leta. Nzifashisha abo twiganaga bari mu bucukuzi nanjye ubwanjye mbahe ubuhamya bazabona itandukaniro kandi ndizera ko bazahindura imyumvire banigishe barumuna babo cyangwa urubyaro rwabo”.

Akomeza agira ati “Ndashaka kubereka ko kumvira Leta bifasha cyane kuko bishobora kugira aho bikura umuntu bikamugeza ahandi”.

Hategekimana Pacifique avuga ko yatangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube ndetse akazabugeza iwabo i Rutongo kugira ngo afashe urubyiruko kubona akazi.

Asoza ubuhamya bwe asaba urubyiruko kumvira inama z’abayobozi kuko Leta ibifuriza ibyiza.

Yatangiye kubaka ibiraro by'ingurube aho akomoka i Rutongo
Yatangiye kubaka ibiraro by’ingurube aho akomoka i Rutongo

Agira ati “Muri iki gihe cya Coronavirus, hari bamwe numvise ngo barashatse abandi bagiye gukora imirimo itandukanye ariko ndabasaba bumvire Leta bagaruke mu ishuri, hatagira ureba imyaka afite, Leta irabifuriza ibyiza gusa, abayobozi bakunda urubyiruko rubyaze umusaruro ayo mahirwe”.

Hategekimana Pacifique ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, akaba atangiye kwiyubakira inzu ituruka mu mushahara ahembwa avuga ko atari muke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nakomereze aho kandi niyishuke

Concorde KUBWIMANA yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka