UN Habitat igiye gufasha akarere ka Ngororero kubaka bigezweho
Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN Habitat), akarere ka Ngororero kagiye gutangira gahunda yo kwita ku mijyi no kuvugurura imiturire ndetse no gucunga neza ubutaka.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, abakozi b’akarere bashinzwe ibirebana n’imiturire ndetse n’imicungire y’ubutaka baturutse mu mirenge itandukanye basoje amahugurwa y’icyumweru bahawe na UN Habitat mu kuvugurura imyubakire no gutura kuburyo bugezweho.

Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko akarere kasabye uwo muryango kugafasha mu gutanga ubumenyi na tekiniki mu guhindura isura y’imijyi n’imiturire mu karere kabo, kuko bizabafasha kugera kuri gahunda yo kuvugurura imijyi bashyize mu mihigo y’uyu mwaka no muri gahunda y’iterambere y’imyaka 5.
Kuba mu karere ka Ngororero cyane cyane mu mijyi wa Ngororero na Kabaya ari nayo ikomeye kurusha indi nta bibanza bihari kubera ubuhaname bw’imisozi, Mazimpaka avuga ko bafashe gahunda yo kubaka amazu agerekeranye (etages) kuko ariyo atwara ubuso butoya, kandi abikorera bakaba bumva neza iyo gahunda.

Madamu Sebumba Monique, umukozi wa UN Habitat unayihagarariye muri icyo gikorwa yadutangarije ko bahitamo gutanga ubumenyi kubashinzwe imiturire n’imicungire y’ubutaka kuko usanga imiturire mu Rwanda ikiri kurwego rwo hasi. Ikigamijwe ngo si ukwagura no kubaka imijyi gusa, ahubwo n’imiturire mu cyaro igomba kujyana n’igihe.
Umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe igenamigambi, Birorimana Jean Paul, asanga bagiye kongera imbaraga mu kunoza imyubakire n’imicungire y’ubutaka kuko babonye ubumenyi kubyo batari bazi. Gusa ikibazo cy’amikoro akiri hasi mub aturage kikaba kikiri ingorabahizi kuko bagomba kubigiramo uruhare.

Gahunda yo kuvugurura imijyi izahera ku mijyi ya Ngororero na Kabaya ubu yamaze gukorerwa igishushanyombonera, ndetse n’umurenge wa Hindiro uri hagati y’iyo mijyi yombi ariko bikazanakomereza no mu yindi mirenge.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|