U Rwanda rwiyemeje kurinda COVID-19 abashoferi bambukiranyaga imipaka (Video)

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza mu Rwanda biturutse muri Tanzania.

Ku mupaka wa Rusumo imodoka yikoreye ibicuruzwa iraterwa umuti
Ku mupaka wa Rusumo imodoka yikoreye ibicuruzwa iraterwa umuti

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19, u Rwanda rwashyizeho ahantu hakirirwa amakamyo aturutse muri Tanzania.

Aho ni ahitwa i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe (Kiyanzi logistics platform in Kirehe), ahantu hakora nk’icyambu cyakira amakamyo azana ibicuruzwa aturutse muri Tanzania, ariko bagatanga na serivisi za gasutamo, bakaba bafite ubushobozi bwo kwakira amakamyo 150 ku munsi.

Ibyo bije nyuma y’uko bimaze kugaragara ko abashoferi b’amakamyo ndetse n’ababunganira mu kazi kabo baturuka mu bihugu byo mu Karere na Tanzania irimo,bari mu bibasiwe cyane na Covid-19.

Mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwira ry’iyo virus, abashoferi bambuka umupaka baza mu Rwanda, buzuza inyandiko basabwa kuzuza zijyanye na gasutamo aho ku mupaka, ariko bakanapimwa COVID-19 kugira nga bamenye aho bahagaze.

Aho ku mupaka wa Rusumo, nyuma yo gupimwa Covid-19, abashoferi bajya kuzuza inyandiko zijyanye n’ibicuruzwa bazanye mu Rwanda mu biro bya Gasutamo aho i Kiyanzi mu gihe amakamyo apakiyemo ibicuruzwa, aterwa imiti yica virus, ibyo bikorwa n’itsinda ry’abantu baturuka mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC).

Uwamariya Rosine, Komiseri mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ushinzwe serivisi za gasutamo yavuze ko ibyo abo bashoferi bakora ku mupaka bimara igihe kitagera no ku isaha.

Yagize ati,“Ibi byorohereza abashoferi b’amakamyo azana ibicuruzwa, kuko impapuro buzuza, babirangiza mu gihe gito gishoboka.Ubu turakora iminsi 7/7, amasaha 24/24 kugira ngo dufashe abo bashoferi buzuze ibyo basabwa kuzuza kandi basubire iwabo badatinze”.

Ahashyizwe iyo ‘site’ ya Kiyanzi ni mu Murenge wa Nyamugari, hatangirwa serivisi za gasutamo,ahabikwa ibicuruzwa ( kontineri zigera nko ku ijana ‘100 containers’), ahatangirwa serivisi z’ubuzima ndetse n’ibindi bintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Iyo site ya Kiyanzi iri ku muhanda Rusumo-Kigali, iyo uhageze usanga abashoferi batetse, kuko baza biteguye ni urugendo bamaramo iminsi itatu bakaba bageze mu Rwanda.

Aho haba hari n’abashoferi baganirira iruhande rw’amakamyo yabo, muri ayo makamyo hari aba yanditseho ngo “Kiyanzi driver swap”, ni ukuvuga ko iyo kamyo yanditseho ayo magambo iba itegereje umushoferi wo mu Rwanda ngo aze ayikomezanye ageze ibicuruzwa aho bigomba kujya.

Mu mwabwiriza ya RRA yo mu cyumweru gishize, yasabye ko ikamyo yajya igira abashoferi babiri, umwe ugeze ibicuruzwa ku mupaka abivanye muri Tanzania n’undi ubikomezanya mu gihe bigeze mu Rwanda.

Nubwo abashoferi b’amakamyo bishimiye ubwo buryo bwo guhinduranya abashoferi, ariko bifuje ko hari ibindi byakomeza kunozwa muri iyo gahunda kugira ngo byorshye ubuhahirane muri iki gihe cya Coronavirus.

Umushoferi w’ikamyo uturuka muri Tanzania witwa Juma Pazi yagize ati,“ Urugero nk’ubu, hagombye kuba hari abashoferi bagenzi bacu baturuka muri Tanzania baguma mu Rwanda bakahakorera tukajya duhinduranya nabo.Ibyo byafasha cyane”.

Tuyisenge Jean de Dieu,umushoferi w’ikamyo wo mu Rwanda ufasha mu gutwara ikamyo mu gihe zigeze mu Rwanda, avuga ko bazakora neza kugira bagirirwe icyizere.

Yagize ati, ”Tuzakora neza ku buryo twubaka icyizere mu bantu,ubu umushoferi ahembwa 60.000Frw ku rugendo Rusumo-Kigali”.

Hari kandi ikamyo zanditseho “decontaminated” ni iziba zamaze gukorerwa ibikenewe byose, zitegereje gukomeza urugendo ruva Rusumo rugana aho ibicuruzwa byajyaga.

Uwamariya, avuga ko ubu haba hakiri kare, ngo umuntu abe yavuga umusaruro iyo site izatanga mu byo itegerejweho, ariko ikizwi ni uko yorohereza ubucurzi hagati y’u Rwanda na Tanzania dore ko umupaka wa Rusumo unyuraho 80% by’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ruvuga ko rutanga abashoferi 50 ku munsi ku mupaka wa Rusumo, kugira ngo bafashe muri iyo gahunda yo guhinduranya abashoferi.

Ibyo n’ubundi ngoi birakorwa no ku yindi mipaka,nk’uwa Uganda, gusa ubu ni ku rugero ruto nk’uko bivugwa na Komiseri Uwamariya.

Hagati aho, ku wa Kane tariki 30 Mata 2020, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi ba Coronavirus bashya bagera kuri 18 mu bantu 1.140 bari bapimwe mu masaha 24, ubwiyongere bw’abanduye bukaba bugaragara cyane mu bashoferi bambukiranya imipaka no mu bo bakorana.

Ibyo byatumye imibare y’abanduye icyo cyorezo muri rusange izamuka igera 243 abakize ubu bageze ku 104 nyuma y’uko hatangajwe abandi 6. Abakirwaye ubu ni 139, nta n’umwe icyorezo kirahitana.

Reba Video isobanura imiterere y’izi ngamba nshya n’uko zishyirwa mu bikorwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byoleta y’urwanda ikunda abaturanjye bayo niyatuma badura kuko bava mumakamyo bakayibanduza tugasubira muri guma murugo iterambere rikadidira

niyonkuru Sharom yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

ni ngombwa bayaduza abaturanjye

niyonkuru Sharom yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka