U Rwanda rwishimiye ibyavuye muri raporo ya Trévidic

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye raporo yakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux, ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana. Iyo raporo igaragaza ko igisasu cya missile cyayirashe kitaturutse i Masaka ahubwo cyaturutse mu birindiro bya gisirikari bya Kanombe.

Iyo ndege yarashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 06/04/1994 ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga k’indege cy’i Kanombe. Ihanurwa ryayo ryahise riba urwitwazo rwa Jenoside yahitanye Abatutsi bagera kuri miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Isohoka ry’iyi raporo yasohotse yavuruguje iy’undi umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bourgiere yasohotse mu 2006.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko iyi raporo yabashije gusobanura bimwe mu byaranze ukwezi kwa Kane 1994.

Ati: "Ibyatangajwe uyu munsi ni bimwe mu biregura u Rwanda kuri byinshi mu byo rwakomeje guhagararaho, byaranze ukwezi kwa Kane 1994.”

Hifashishijwe siyansi abacamanza Trévidic na Poux barangije impaka zimaze imyaka 17 ku warashe indege yari itwaye Habyarimana. Ubu biragaraga ko ihanurwa ry’indege ari Coup d’Etat yakozwe n’abahezanguni b’Abahutu n’abajyanama babo bayoboraga ibirindiro bya kanombe.”

Iyi raporo kandi ije yunga mu yindi yiswe "Mutsinzi Report" nayo yagaragaje ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe na missile yari iturutse mu birindiro bya Kanombe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka