U Rwanda rwavuye mu magambo rushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire - Min Gasinzigwa

Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, uri mu batanze ikiganiro ku ihame ry’uburinganire mu nama ya Banki nyafurika itsura amajyambere BAD iteraniye i Kigali, yavuze ko u Rwanda rwavuye mu mategeko n’amagambo ruha amahirwe angana igitsina gabo n’igitsina gore.

Ibitekerezo byifuzwaga mu nama byagombaga kudasubiramo ibibazo byo kwima agaciro abantu b’igitsina gore, ahubwo buri wese agomba gusangiza abandi uburyo abagore n’abakobwa bahabwa amahirwe angana nk’ay’abagabo n’abahungu mu byiciro byose bigenga ubuzima bw’abantu, nk’uko byasabwe na Perezida wa BAD, Donald Kaberuka.

Ministiri Oda Gasinzigwa yagize ati: “U Rwanda rwarenze amagambo n’amategeko, ahubwo ubu umwana w’umukobwa ariga kimwe nk’umuhungu ku buryo mu mashuri amwe n’amwe usanga abakobwa barenga 50% by’abanyeshuri bayigamo.”

Ministiri Oda Gasinzigwa mu nama ya BAD ku ihame ry'uburinganire.
Ministiri Oda Gasinzigwa mu nama ya BAD ku ihame ry’uburinganire.

“26% by’abagore ubu banditsweho ubutaka, 54% by’ingo zimaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko nabyo bihesha uburenganzira umugore, Leta yacu yemera gushyira mu ngengo y’imari gahunda ziteza imbere uburinganire”, nk’uko Ministiri Gasinzigwa yabitangarije abahagarariye imiryango mpuzamahanga na ba Ministiri bagenzi be bo mu bihugu bya Afurika.

Yavuze ko abagore badakwiye kunganirwa gusa mu mishinga mito mito nk’uko bimenyerewe, ahubwo ngo barashaka ubukungu buhanitse, bitewe n’uko ari bo bagize igice kinini cy’abatuye igihugu bangana na 54%.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege uri mu bitabiriye inama, yunganiye Ministiri Gasinzigwa, avuga ko buri butaka bw’abaturage ubu bwanditse ku mugore n’umugabo bakaba babufiteho uburenganzira bungana, kandi ko amategeko ateganya ko abana b’abakobwa bagomba guhabwa umunani n’ababyeyi nka basaza babo.

U Rwanda kandi ngo rwahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu guhana abakurikiranyweho icyo cyaha, ndetse ko ubukangurambaga bwahereye hasi mu kwigisha abana b’abakobwa guhakanira ababashuka, no kwiga bagambiriye kuzaba abashoramari n’abayobozi b’ejo hazaza, nk’uko byasobanuwe na Ministiri Gasinzigwa.

Abatanze ibiganiro ku buringanire mu nama ya BAD.
Abatanze ibiganiro ku buringanire mu nama ya BAD.

Adji Oteth Ayassor, Ministiri w’ubukungu n’imari mu gihugu cya Togo yavuze ko mu bihugu bitandukanye bya Afurika (na Togo irimo), ngo abagore batarahabwa burenganzira ku mutungo, ndetse ko hamwe na hamwe abana b’abakobwa badafite amahirwe angana nk’ay’abahungu mu burezi no mu mirimo itandukanye.

Uwahoze ayobora igihugu cya Afurika y’epfo, Tabo Mbeki yatanze igitekerezo cy’uko niba inama yiyemeje guteza imbere abagore, ibyo bigomba guhera ku bagore bo mu cyaro, kuko ngo nibo bugarijwe n’ihohoterwa hamwe no kwimwa uburenganzira.

Ati: “Niba twifuza ko ihame ry’uburinganire ryakubahirizwa kugirango ubukungu bwihutishwe, turasabwa guhera mu cyaro, ahakorerwa ubuhinzi bugize igice kinini cy’ubukungu bw’Afurika, kandi ababukora benshi akaba ari abagore”.

Inama nyafurika iteraniye i Kigali, isaba ibihugu gushyiraho amategeko ateza imbere ihame ry’uburinganire, ndetse ko aho yamaze gushyirwaho agomba kuva mu nyandiko, agashyirwa mu bikorwa.

Perezida wa BAD, Donald Kaberuka ari mu batanze ikiganiro ku ihame ry'uburinganire muri Afurika.
Perezida wa BAD, Donald Kaberuka ari mu batanze ikiganiro ku ihame ry’uburinganire muri Afurika.

“Kuvuga ngo abagabo n’abagore bagomba gufatwa kimwe twarabirenze; icyaduhurije hano ni uko twakorera hamwe twese kugira ngo ihame ry’uburinganire rishyirwe mu bikorwa”, Donald Kaberuka, Perezida wa BAD.

Kaberuka yirinze kwemera inkunga yihariye ku bagore, avuga ko ikigenderewe muri iyi nama ari ukwemeza uburyo iterambere ry’ubukungu ryaha agaciro ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi.

Inama ihurije i Kigali abafatanyabikorwa ba BAD, yitabiriwe n’impuguke mu by’ubukungu na politiki zirenga ibihumbi bitatu, bakaba baraturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka