U Rwanda rwatangije umushinga w’ubuhahirane n’u Burundi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije kuri uyu wa Mbere imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu gituranyi cyo mu Majyepfo, Uburundi.

Umushinga uhuriweho n’u Rwanda n’u Burundi, witwa Burundi-Rwanda Integrated Development Project (BRIDEP) ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere, ukaba ugamije guteza imbere ubwikorezi bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi, no guteza imbere ubuhahirane mu karere muri rusange.
Kuri miliyoni 413.22 z’Amadolari ya Amerika, uyu mushinga uzakora imihanda ya kaburimbo ya’ibirometero 215.3, ndetse ukore n’inyigo ku bindi birometero birenga magana ane n’inzira eshatu zo mu mazi, byose bigamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

Uyu mushinga, mu kindi gice cyawo, urimo no kuvugurura amasangano y’imihanda muri Kigali, arimo ahazwi nka Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro-Sonatubes.
Mu Ukuboza 2024, nibwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yemereye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (Asaga miliyari 138,8 Frw) yo kuyifasha kunoza no guteza imbere urwego rw’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko ku isangano rya Gishushu, hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y’umuhanda (flyover bridge) kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n’imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe. Iki kiraro kikazaba gifite uburebure bwa metero 500.

Ni mu gihe ku isangano rya Sonatubes, hagomba kubakwa umuhanda wo munsi y’ubutaka (tunnel), ukazaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubuzima ukarangirira ahahoze Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB).
Iyi mishinga yombi ikazakorwa binyuze mu gushyiraho uburyo umuvundo n’imirongo miremire y’imodoka iboneka mu masaha y’igitondo no ku mugoroba bigabanyuka.

Uyu mushinga Uri muri gahunda zo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe (Kigali Urban Transport Improvement Project -KUTI). Biteganijwe uzahanga imirimo igera kuri 400 mu gihe umushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa ndetse 30% bazaba ari abagore bazahabwa akazi.
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko hakomeza kuzanwa imishinga myinshi itanga imirimo ku baturage, ibyo bikanateza Igihug’imbere muri rusange.