U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha gukora inkingo

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), ayo masezerano akaba afite agaciro ka Miliyari 3.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo, mu bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko mu ishoramari ryo gutangira gukorera inkingo mu Rwanda.

Amasezerano hagati y’impande zombi yasinywe ku itariki 30 Kamena 2021, akaba yarashyizweho umukono na Clare Akamanzi, Umuyobozi wa ‘RDB’( Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere), naho ku ruhande rwa ku ruhande rwa ‘EU’, asinywa na Jutta Urpilainen, Komiseri Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri ‘EU’.

Biteganyijwe ko igice cy’ayo mafaranga kigenewe urwego rw’ubuzima, azafasha Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), muri gahunda zijyanye no gukurura ishoramari ryo gukora inkingo mu Rwanda.

Ikindi kandi ayo mafaranga azanafasha Ikigo ‘RFDA’ kubaka Laboratwari igezweho ifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gupima imiti, ibyo bikazanafasha icyo Kigo kuzamura urwego kiriho, kigera ku rwego rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko ari intambwe u Rwanda ruteye iruganisha mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga, bityo iyo ntambwe ikaganisha igihugu mu rugendo rwo gutangira kwikorera inkingo.

Akamanzi Clare, Umuyobozi mukuru wa ‘RDB’ avuga ko Afurika igifite ikibazo ko inkingo zihakorerwa zingana na 1% gusa, akaba asanga ayo masezerano yasinywe, azafasha mu kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kwikorera inkingo ndetse no gukora imiti, ibyo bikazaba igisubizo mu Karere ruherereye ndetse no k’Umugabane muri rusange.

Jutta Urpilainen, Komiseri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga we muri ‘EU’ we yavuze ko ayo masezerano yasinywe, azafasha mu koroshya uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

Yakomeje avuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera imiti n’inkingo.

Mu kwezi gushize kwa Kamena nibwo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Ngozi Okonjo-Iweala, yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo za Covid-19 mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na Nigeria.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda by’umwihariko muri urwo rwego, rwo kwitegura gutangira gukora inkingo, ngo rwatangiye gukorana n’inganda zifite ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, nko mu buhinzi no bindi byorezo, rukaba rwaramaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga, muri iki gihe rukaba rurimo kuganira n’abazatanga ubufasha bw’amafaranga, ndetse ngo mu mezi makeya, “abantu bakaba bashobora kumva indi nkuru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka