U Rwanda rwasabye Kongo guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi
Nyuma y’imirwano yabaye inshuro ebyiri ingabo za Kongo zateye mu Rwanda tariki 11/06/2014, Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bwa Leta ya Congo bubangamira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko u Rwanda rusaba Leta ya Kongo guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi byatumye haba gushyamirana hagati y’ingabo za Kongo n’iz’u Rwanda ku gasozi ka Kanyesheja ya kabiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda avuga ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bihungabanya umutekano mu karere ndetse bikabangamira iterambere ry’abaturage, akaba yasabye Kongo gushyigikira amahoro no guhagarika ibitero byose bikorwa n’ingabo za Kongo ku butaka bw’u Rwanda kuko ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda umutekano w’abaturage.
Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cya tariki 11/06/2014 imara imonota 30 yahitanye umusirikare wa Kongo umwe, ariko yaje kongera kubura nyuma ya saa sita nabwo igwamo abasirikare bane ba Kongo mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari umuturage wakomeretse, naho umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan akaba yatangarije Kigali Today ko hari abasirikare b’u Rwanda babiri bakomeretse bitari cyane.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko uretse ibikorwa by’ubushotoranyi bwa gisirikare bwabaye kuri uyu wa gatatu hasanzwe hari ibikorwa byo guca amafaranga ya Visa Abanyarwanda bajya Bukavu byashyizweho n’ubuyobozi bwa Kivu y’amajyepfo hatabaye ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bikorwa byiyongeraho kuba hari amasezerano yari yarumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) yo gukora amasaha 24 kuri 24 ku mipaka ihuza ibihugu, ariko Kongo ikaza kuyangiza ikora amasaha 12 ku munsi.

Ibindi bikorwa by’ubushotoranyi byakozwe n’ingabo za Kongo mu mwaka wa 2013 birimo ibisasu birenga 70 byarashwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana ubuzima bw’Abanyarwanda babiri harimo Vestine Mukagasana waguye mu kagari ka Mbugangari bigakomeretsa umwana w’amezi atatu yari ahetse, byiyongeraho ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma aho Abanyarwanda benshi bagiye bamburwa ibyabo abandi bagafungwa bazira kuba Abanyarwanda.
Ubwo imirwano yari irimbanyije mu murenge wa Busasamana, ingabo za Kongo ziri ku mupaka w’u Rwanda mu murenge wa Bugeshi zakomeje ibikorwa by’ubushotoranyi bwo kurandura imyaka y’abaturage ibigori bihinze mu Rwanda mu mudugudu wa Humure akagari ka Mutovu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko abasirikare ba Kongo baranduye ibigori byegereye ahari indaki zabo, ku mugoroba hakaba hari abaturage bane bambuwe irangamuntu n’abasirikare ba Kongo abandi babuzwa kwinjira mu Rwanda barara muri Kongo.
Byinshi mu bikorwa byagiye bihungabanya umutekano w’u Rwanda byagiye byerekwa itsinda ry’abasirikare rihuriweho n’ibihugu bigize ICGLR rishinzwe kugenzura imbibi z’imipaka Extended Joint Verification Mechanism (EJVM), ariko nyuma y’imirwano ya mu gitondo taliki 11/6/2014 iri tsinda ryarahamagawe rikigera Busasamana ahabereye imirwano ingabo za Kongo zongera kurasa mu Rwanda iki gikorwa nticyashoboka.

Ingabo za Kongo zabyutse zirasa ku ngabo z’u Rwanda
Nyuma y’imirwano yabaye ku munsi w’ejo ikagwamo abasirikare 5 ba Kongo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 12/06/2014, imirwano yongeye kubura aho ingabo za Kongo zakuwe ku gasozi ka Kanyesheja ya 2 zikajya ku gasozi za Kanyamahura zongeye kurasa mu Rwanda.
Kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera saa tatu hagaragaye kurasana inshuro nyinshi zitandukanye, abasirikare ba Kongo bari Kanyamahura bashaka gusatira umupaka w’u Rwanda banyuze ku dusozi twa Buhumba na Nyundo.
Nyuma y’imirwano idakomeye cyane yabaye yatumye abaturage bongera kugira ubwoba bava mu byabo bava mu kagari ka Rusura bagana Nyacongo ariko ingabo z’u Rwanda zikomeje kurinda umupaka n’agasozi ka Kanyesheja kakuweho ingabo za Kongo zari zashinzeho ibendera.
Kuva saa tatu ubu hari agahenge ariko ku mpande zose haraboneka umwuka w’intambara, kuva hongeye kuba kurasana muri iki gitondo nta mubare uratangazwa w’abapfuye cyangwa bakomeretse.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse banyarwanda!
Ndasaba ubuyobozi bu Rwanda kutazajya bemerera buri muntu wese kuhindura ubutaka bwu Rwanda imbuga ikinirwaho cyane iyo hari risk kubuzima bwabanyarwanda ndetse nogusenya ibyo tumaze kugeraho kuko twarabiruhiye.
KONGO ihabwe kasopo kandi yanyuma Imipaka yacu yongerwe ho uburinzi kandi bukaze (MINADEF)and (POLICE)ntibazemere kuhashira ingabo na police zimara igihe ku mipaka kuko iyo zimaze igihe Congo iri corrupted natwe tugenda twangirika bakazaboneraho kutwinjirira uko bashatse kuko haru utuntu duhuriyeho.
Presidents(JK & PK)bashake ukuntu bahura umwe mumagambo make yihanangirize undi.naho bareke kwicarana akasuzuguro kandi abaturage babo nimitungo byangirika ndetse nubuzima bukahasigara."umuyobozi mwiza n’urinda abo ayobora nibyabo byose byaba ngombwa ababingira".
My Excellent Mr.PK ndagukunda kandi ndakwemera due to your super leadership and many achievements.ariko niba bitakugoye nyura munzira zishobotse nkuko wanze akazuzuguro kaba koroni na ideologie Europeen and so on wicarane n’abantu babiri nkusabye ubaire inama zikurikira wenda ushobora kuba ubikora simbizi nibaribyo God bless you niba utarabikora please go a head why this request:Iyo umuturanyi wawe ashonje amakuba akubaho menshi iyo atahagurutse abanabe barahaguruka kandi kenshi bahaguruka batagishije inama bakaza nabi.
Kuli Kabila uzamusabe kutizera amagambo ya Mende cyangwa umuvugizi wese wavuga mwizina rya gouvernement ye kuko benshi bashoboye kuvuga ariko nta bushobozi bafite"Capacite d’analyse)yibyabaye agapfa kuvuga kandi speech yumuyobozi yayobya benshi iyo itasesenguwe.
Kuli P Nkurunziza musabe gukunda ikihugu cye ndetse nokushiraho umugambi ubavana mu makuba barimo(Inzara,insecurite,umwanda).
Nibakwunvira bakashira mu bikorwa ibyo ubagiriyeho inama Afica yacu tuherereyemo izaba amahoro.
Kubwanjye ndumva aba kongoman batazi ko urwanda ari igihugu kidaterwa kuva na cyera.ikindi kandi bibagiwe ko ari abanyantege nke!ababashuka bari kubahemukira.
twanze agasuzuguro ka kongo kandi bamenye ko dushaka amahro mu baturarwanda kuko intamabara irasenyantiyubaka
mbanje kubaramutsa bariya basiri kare bakongo nibo baturasheho ngobafite gahunda yogutera urwanda barikumwe na FDRL na MONUSCO ningabo zavuye Tanzania muriyo mirwano ndabizinezako baribarimo bose kuko harumuturage wa congo wabimenyesheje yabimenyeshej’ejo ko bafite gahunda yo gutera urwanda bitunguranye namakuru nzineza kandi harinaba gomba kwinjira murizo nvururu ba FDRL
NIBAREKE INTAMBARA AHUBWO BAKORE IBIFITIYE IGIHUGU AKAMARO.INTAMBARA IRASENYA NTIYUBAKA.
banyarwanda muribesha chyane. ndabo turachari mu myaka ya mbere. mubaze M23 chyo twabagiriye. we will never let you again play with us.
ariko kongo irashaka kutwongera ubutaka cyangwa ubwo rero babitse fdlr none baravuga ubusa umukongomanise witwa hategekimana yabaye he mugisirikare cya congo sha iyi ni fdlr nuko kabira nawe wagirango numusazi abavandimwe iyo bavumbitse akarenge uvumbiramo akawe none ubwo atangiye kuvumbikamo nake nigaheramo ntazakopfore
si ukubabeshya congo mumutwe byarajaguye, none ubu wambwira niba aba basirikari barize discipline militaire? ntayo bafite rwose ariko disi ni inzara ntitukirirwa tubarenganya, ariko rero niba inzara ibishi babwire RDF kuneza ibagurize ibiribwa ubundi bazabe babishyura ntakibazo, ariko bareke gukomeza gusebya akarere kose!
Nifuzagako iryotera bwoba ryabanye congo ryahagarara,cg bakatubwira kobidashoboka tukabirinda tukirinda nokujya iwabo,tukareka kubaho imitima ihagaze murakoze.
URWANDA RURIHAGIJE FDLR TUZAYIHASHYA
ariko se ko badashoboye kurwana bari mu biki? nibakomeza ubushotoranyi nabo birabagiraho ingaruka zitazaborohera ikiza nuko u Rwanda rwabigenzemo gahoro ariko nyine nibakomeza biraza kubabera ibibazo bitazaborohera kubivamo.