U Rwanda rwahaye Afurika y’Epfo inzira yo gutwara imibiri y’abasirikare baguye muri Kongo
U Rwanda rwahaye Afurika y"epfo inzira yo gutwara imibiri 14 y’abasirikare barasiwe ku rugamba aho bari bafatanyije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu guhangana n’abarwanyi ba M23 muri Kivu y’ Amajyaruguru.

Saa sita zuzuye ni bwo imodoka ya MONUSCO itwaye iyi mibiri yageze ku mupaka uhuza Goma na Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Yari ikurikiwe n’iyari itwaye abandi basirikare bakomerekeye ku rugamba, ndetse n’indi itwaye imizigo y’abaguye ku rugamba.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’abinjira n’abasohoka zakoze akazi kazo mbere y’uko izi modoka zikomeza urugendo ruziganisha mu ntara y’Amajyaruguru, hanyuma zigakomereza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, aho baza gufatira indege ikomeza mu gihugu cyabo.
Igihugu cya Afurika y’ Epfo cyatangaje ko imirambo y’ abasirikare bayo baguye mu mirwano na M23 ari 14, ariko hari amakuru avuga ko imibiri yanyujijwe mu Rwanda ari 18, harimo 14 y’abasirikare ba Afurika y’ Epfo, babiri ba Tanzaniya na babiri ba Malawi.
Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|
Ni batahe kandi ntibazagaruke. Babwire nabasigaye batahe batazataha nkabo.