U Rwanda rwahagurukiye kuvugurura imbago n’ibihugu birukikije
Imbago 38 zihuza u Rwanda na Uganda nizo sishakishwa kugira ngo zisubizweho muri gahunda yo kuvugurura imbago z’imipaka ihuza ibihugu.
Nyuma ya Congo imbago zigiye gusubizwaho ni izihuza u Rwanda na Uganda, nk’uko Rwayitare Esdras ukuriye impugucye z’u Rwanda zishinzwe gusubizaho imipaka yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015.

Yagze ati “Nyuma y’uko dutangiye igikorwa cyo gusubizaho imbago zihuza imipaka y’u Rwanda na Congo, twatangiye n’igikorwa cyo gusubizaho imbago hagati y’u Rwanda na Uganda, aho duteganya gushyiraho imbago 38 ariko hakaziyongeraho n’izindi zikagera muri 80.”
Kuva mu 2009 u Rwanda na Repubulika iharaniraDemokarasi ya Congo batangiye igikorwa cyo gusubizaho imbago 22 z’imipaka yashyizweho n’abakoloni tariki ya 25 Kamena 1911.
Ubu imbago 14 zamaze gushyirwaho naho umunani ziboneka ahatuwe abaturage bamaze gusenyerwa.
Rwayitare avuga ko nibamara kugenzura ahazasubizwa imbago hagati y’u Rwanda na Uganda, tariki 18 Nzeri nibwo bazasubira ku ruhande rwa Congo ahatarashyizwe imbago zigashyirwaho.
Kigali Today yashatse kumenya aho igikorwa cyo kwimura Abakongomani bari batuye mu mbgo z’u Rwanda bakaza gusenyerwa, yasanze baranze kwimuka, bavuga ko badafite aho kujya.
Gahunda yo gusubizaho imipaka, igena ko ibihugu bigomba kwimura abaturage batuye mu mbago, hagati y’u Rwanda na Cong.
Abanyarwanda batatu nibo bazasenyerwa ibipangu kugira ngo buzuze ubutaka butagira nyirabwo (No man’s land), cyakora ibikorwa ntibiratangira.
Akarere ka Rubavu kavuga ko kagitegura uburyo kashumbusha abazangirizwa.
Nyuma yo gusubizaho imbago zihuza u Rwanda na Congo, hazashyirwaho n’umwanya w’ubutaka butagira nyirabwo ugaragarira buri wese kugira ngo hakurweho imbogamizi kubavuga ko bibeshye imipaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes no ku mupakaw’uburundi badutwaye hafi commune yose multivariate da
Ni byiza kbsa!!!!!!!!
Nibagerageze nibura turebe ko hakiyongera nki bibanza ijana
icyogikorwa cyo kwagura u Rwanda turacyishimiye,ariko c impungengezo ntizabura,murabona mwebwe ntangaruka bizagira.