“U Rwanda rurongeye rutabawe n’abato”-Mme Jeannette Kagame
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yavuze ko ihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Youth Connekt Dialogue”, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwongeye kubohorwa n’abana bato, nk’uko abari ingabo za RPA bahagaritse amateka y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri huriro ry’urubyiriko ryaganirijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwe, ndetse na Madame Jeannette Kagame ku cyumweru tariki 30/6/2013, kubera igitekerezo bagize cyo kujya bahura bagashaka umuti watuma Abanyarwanda babana nta rwikekwe no kwishishanya, kandi bakavugisha ukuri ku mateka yaranze u Rwanda.

Mme Jeannette Kagame yagize ati: “Birashimishije cyane kubona urubyiruko ubwarwo rufashe iya mbere rugakora ibyananiye bakuru babo. U Rwanda rurongeye rutabawe n’abato mu barwo. Bariya mubona babohoye iki gihugu, abenshi banganaga namwe, ndetse harimo n’abato cyane kuri mwebwe”.
“Ntimutinye rero, gukunda igihugu no kugitunganya bigomba kuba ubu. Wenda cyizongera gutabarwa n’abato”, nk’uko Madamu w’Umukuru w’igihugu yongeyeho.

Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudapfa kwakira nk’ukuri kose amateka rubwirwa na bamwe mu babyeyi, kuko ngo ku ruhande rumwe ni abakoze Jenoside, ku rundi ruhande ni abagifite intimba n’akababaro k’ibyababayeho; ngo bakaba batavuga uko ibintu byagenze kose cyangwa mu buryo bwa nyabwo.
Ati: “Twamaganye ababyeyi, nibareke kuturogera abana! Gukunda no kubaha ababyeyi ni byo tubatoza, ariko turabasaba ngo ntimukakire ikije cyose, mujye mujonjora kandi igihe cyose ibitekerezo byanyu biganishe ku kubaka no gukora ibyiza.”

Impamvu y’ingenzi izatuma ihuriro ry’urubyiruko ruhora mu biganiro, ngo ni uko ingaruka zo kubana n’ibikomere by’amateka mabi arimo Jenoside, ari inzitizi z’iterambere ku rubyiruko ndetse bikaba n’isoko y’urwikekwe no kutizerana hagati yabo, nk’uko byanatangajwe na Ministiri w’urubyiriko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Uru rubyiruko rwiyemeje kuganira ku cyateza imbere umuco w’amahoro, gushakira hamwe umutekano n’ubusugire by’igihugu, ndetse no guharanira iterambere barishingiye ku ikoranabuhanga; ngo baje gusanga kudateza imbere umuco n’amateka by’igihugu batagera ku ntego zabo.

Ibiganiro bihuza urubyiruko byari bimaze kugera mu turere 15, ngo bigiye kujya bikorwa mu turere twose tw’igihugu, nk’uko Ministeri y’urubyuruko n’ikoranabuhanga (MYCT) ibyemeza.
“Youth Conneckt Diaologue” y’uyu mwaka yari yashingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Igihango cy’urungano rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ni igitekerezo cyateguwe na MYICT hamwe n’abahanzi baharanira amahoro “Arts for Peace”, kikaba cyarashyigikiwe cyane na Imbuto Foundation hamwe na za Ministeri zirimo MINISPOC, MIGEPROF, MINALOC, MINEDUC, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, ndetse n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aha hantu njye nari mpari, ariko icyo nabonye u Rwanda dufite ikibazo kabisa. Amahirwe ni abasore nkaba ba BAMPORIKI batinyuka bakanatinyura abafite ipfunwe bakavuga.Rwose, ibi bintu bihabwe ingufu, abasore benshi dupfanye ibibazo twabuze aho kubivugira. Kideyo, biriya bintu utangije bagufashe utinyure n’abandi kabisa