U Rwanda rurimo gufasha abaturage barwo kuva muri Ukraine

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangarije Kigali Today ko Leta y’u Rwanda irimo gufasha abaturage bayo babaga muri Ukraine guhunga intambara, kandi ababyifuza bakaba bazoroherezwa gutaha mu gihugu cyabo.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Mukuralinda avuga ko Abanyarwanda kugeza ubu Leta imaze kumenya aho bari n’uko babayeho muri ibi bihe Ukraine yugarijwe n’intambara ari 86, ikaba ikomeje gukurikirana amakuru no kuyamenyesha imiryango yabo iri hano mu Rwanda.

Avuga ko hari 51 bamaze kwambuka imipaka ya Ukraine bahungira muri Pologne ndetse n’umwe wagiye muri Hongrie, hakaba abandi icyenda bakiri ku mupaka wa Pologne bategereje kwambuka, kuko ngo bigoye cyane bitewe n’umubyigano w’abahunga benshi.

Hari abandi 11 bakiri mu nzira barimo guhunga bava rwagati muri Ukraine ndetse na 15 bakiri mu mijyi yaho batabonye uko bahunga, nk’uko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yakomeje abisobanura.

Abo bose Leta y’u Rwanda ngo ifite nimero zabo za telefone na ‘Email’ ku buryo biyorohera gukurikirana no kumenya amakuru yabo, bakaba bavuga ko batekanye nta wapfuye cyangwa ngo akomerekere mu ntambara u Burusiya burimo kurwanamo na Ukraine.

Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ngo yohereje abakozi bayo babiri ku mupaka uhuza icyo gihugu na Ukraine, kugira ngo bafashe Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bifuza guhunga.

Mukuralinda yakomeje agira ati “Leta ya Pologne yavuze ko nta muntu w’umunyamahanga (utari uwo muri Ukraine) ugomba kuzahamara ibyumweru birenga bibiri, bivuze ko uko bazagenda bahagera bafatanyije n’imiryango yabo, baganira na Leta y’u Rwanda kuko za Ambasade zacu zirahari muri Pologne, mu Budage, bakareba uko bahava bakagaruka mu Rwanda”.

Icyakora ngo hari abashobora kwiyemeza kuba bagumye mu bindi bihugu by’i Burayi kugira ngo babanze barebe aho ibintu bigana (niba bazasubira muri Ukraine), ariko ko abazashaka kugaruka bo (ibyo kubafasha) ngo birimo kuganirwaho.

Alain Mukuralinda avuga ko Abanyarwanda babaga muri Ukraine hafi ya bose ari abanyeshuri, n’ubwo harimo n’abakozi, ariko na bo ngo babibangikanyaga no kwiga.

Inzira zo kuza mu Rwanda uva muri Pologne ngo ziroroshye, kuko abantu bafata indege ibageza mu Buholandi (Amsterdam) akaba ari ho bafatira kompanyi y’indege y’icyo gihugu (KLM) ibageza i Kigali.

Mu gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) uvuga ko abaturage b’uyu mugabane babaga muri Ukraine barimo kuvangurwa ntibakorerwe serivisi ziborohereza guhunga nk’abandi, Abanyarwanda bo ngo nta n’umwe urataka icyo kibazo, nk’uko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yabitangaje.

Mukuralinda avuga ko Guverinoma ikomeje gukurikirana ibibazo by’intambara ibera muri Ukraine, n’ingaruka z’ibihano byafatiwe u Burusiya zishobora kuba ku Rwanda by’umwihariko, ibyemezo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu gihe kitarenga iminsi itatu gusa, Abanya-Ukraine n’abanyamahanga babaga muri icyo gihugu barenga ibihumbi 600 bamaze kwambuka imipaka bahunga intambara, yashojwe n’u Burusiya mu cyumweru gishize.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka