U Rwanda rurashimirwa ubushake mu kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kandi gishya mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kigerageza gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, nk’uko byatangarijwe mu nama ihuje abakuru ba komisiyo zishinzwe kugenzura umutungo wa Leta (PAC) yatangiye i Kigali tariki 27/02/2012.

Uhagarariye komisiyo zigize akarere u Rwanda ruherereyemo akaba anungirije ku buyobozi bwa PAC yo muri Uganda, Kassiano E. Wadri, yatangajwe n’uburyo u Rwanda rushobora kugaragaza ubushake mu gihe gito rumaze rutangije iyi gahunda.

Yagize ati “Nk’umuyobozi wa komisiyo ihuriwemo n’ibihugu umunani, nsanga u Rwanda n’uburyo rukiri ruto muri iyi gahunda, ari cyo gihugu cyonyine gifite ubushake bwose bwo gukoresha neza umutungo wa Leta kandi bikaba ku rwego rwa politiki”.

Yakomeje avuga ko aka kazi gakomeye kuko umuntu ukora muri iyi gahunda yo kugenzura umutungo wa Leta aba agomba guhangana n’abantu bamubonamo k’imbogamizi ibabuza gukora ibyo bishakiye.

Kuri uyu wa mbere tariki 27/02/2012, hatangiye inama y’iminsi ibiri ihuje aba Perezida ba za Komisiyo zishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu miryango y’ubukungu nk’uw’Afurika y’Iburasirazuba (EAPAC) n’uw’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADCOPAC).

Iyi nama ibaye nyuma y’igihe gito PAC yo mu Rwanda ikoze raporo ya mbere ku byo kabashije gukusanya ku igenzura kakoze kuri raporo kashyikirijwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu bigo 104 muri 314 byakoreweho igenzura.

Juvenal Nkusi uyobora PAC yo mu Rwanda yatangaje ko ibyo bazigira muri iyi nama igamije kwiga ku mikorere inoze no guhuza imikorere muri izo PAC zose, bazabihuza n’ibyo bakenera mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ARIKO ABATEKAMUTWE MURAGWIRA!INZARA YAMAZE ABANYARWANDA MUKAGENDA MUVUGA NGO ABANYARWANDA BARAKIZE.CYAKORA MUZI KUBESHYA AMAHANGA MU MPAPURO.NU BUNDI IBISAMBO SIBIBOMORA AMAZU BYONYINE.GUSA WENDA ABIBA NI UKO ARI NABO BAGENZURA

yanditse ku itariki ya: 29-02-2012  →  Musubize

mwagiye mureka kutubeshya kweli rushimwa nande? ese uwababaza aho abategetsi bo mu rwanda bakura amafaranga bahasubiza? uwababaza ayo baguze indege urebye nayo bahebwa basubiza aho bakuye ayo mafaranga? aha genda rwanda waragowe namwe muti urwanda rurashimwa na nde se???

yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka