U Rwanda na Danemark byiyemeje kurushaho gushimangira umubano

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu gityondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukuboza ni bwo Gen rtd Kabarebe yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, baganira ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

U Rwanda na Danemark, ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza

Mu rwego rw’ubutabera Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe muri 2018.

Mu 2021 ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki ndetse n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku isi mu buryo burambye.

Gen (Rtd) Kabarebe kandi yakiriye Bwana Mamadou Dian Balde, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ushinzwe akarere k’iburasirazuba n’ihembe rya Afurika ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bushyiraho inzira nshya z'imikoranire
Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bushyiraho inzira nshya z’imikoranire

UNHCR isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku mibereho myiza y’impunzi ziri mu Rwanda, ndetse ishima cyane politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi n’abimukira, ikayigaragaraza nk’itanga ibisubizo birambye .

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, ubwo yagirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Yashimye uburyo impunzi Leta yakiriye zaturutse muri Libya zibayeho, by’umwihariko agaragaza ko icyemezo Perezida Paul Kagame yafashe cyo kuzicumbikira kidasanzwe.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

Ku bufatanye na UNHCR kandi, u Rwanda rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka