Twe ntacyo mutubaza, umupira ubari mu maboko - Depite Uwayisenga

Abadepite baravuga ko nk’intumwa za rubanda, bashyize mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage; bakabasaba kwitabira amatora ya referandumu tariki 18 Ukuboza 2015.

Ibi byemejwe na Depite Uwayisenga Yvonne, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki 13/12/2015 yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe ku ivugururwa ry’itegeko nshinga n’icyo rigamije.

Depite Uwayisenga asanga igisigaye ari uruhare rw'abaturage ubwabo.
Depite Uwayisenga asanga igisigaye ari uruhare rw’abaturage ubwabo.

Depite Uwayisenga wari kumwe na Depite Uwamama Marie Claire babwiye abaturage ko nyuma yo kwemezwa kwa referandumu, tariki 18 Ukuboza, igisigaye ari uruhare rwabo kugira ngo bavaneho inzitizi zikumira Perezida Paul Kagame kwiyamamariza indi manda ngo akomeze ayobore igihugu.

Depite Uwayisenga ati “Ibyacu nk’abadepite twarabirangije, hasigaye uruhare rwanyu nk’Abanyarwanda. Uru rugendo rwatangijwe namwe ubwo mwandikiraga Inteko Ishinga Amategeko. Ni mwe rero mugomba kurusoza tariki 18 mu matora ya referandumu; umupira uri mu biganza byanyu.”

Depite Uwamama Marie Claire yasobanuriye abaturage ko gutora YEGO ari ugukuraho inzitizi zikumira indi manda ya Perezida Paul Kagame; avuga ko uruhare runini ari urw’abaturage mu gushyira mu ngiro ibyifuzo byabo bitabira referandumu izaba tariki 18 Ukuboza. Nyuma y’amatora akaba ari bwo Perezida azagira ijambo avuga ku busabe bw’abaturage.

Mu bitekerezo by’abaturage, bagaragaje ko tariki 18 ibatindiye ngo bihutire gushimangira ubusabe bwabo.

Abanyakirehe ngo bategereje itariki 18 Ukuboza, bagatora YEGO.
Abanyakirehe ngo bategereje itariki 18 Ukuboza, bagatora YEGO.

Nzabanita Félicien wo mu Murenge wa Kirehe ati “Ntaho nahera mvuga ibyiza Perezida Paul Kagame yatugejejeho, tuzamuhorane. Tariki 18, saa mbiri, tuzaba twarangije gusoza ibyacu dutera [igikumwe] kuri YEGO.”

Nyirabihogo Jeanne d’Arc yagize ati “Turareba ijuru rikadusiga, umunsi uradutindiye ngo dushyire ibintu mu bikorwa. Tariki 18 muze tuzazinduke tushyireho YEGO hakiri kare maze ahasigaye ducinye akadiho, Kirehe turasobanutse, tuzabikora.”

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro ari rwinshi rwemeje ko “YEGO izaba yego”.

Mukeshimana Yvonne ati “Ndahamanya n’umutima wanjye na roho yanjye ko YEGO izaba yego saa munani tuzaba twasoje itora. Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu hari byinshi twagezeho tubikesha umubyeyi Paul Kagame. Mbijeje ko yego izaba yego kuri18.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbs inkoko niyo Goma Kihere Ntidutinda Mumakona.

Niyonshuti Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka