Telefone Perezida Kagame yahaye abunzi zizabafasha kunoza akazi

Abunzi bo mu Karere ka Gakenke baratangaza ko telefone bahawe n’umukuru w’igihugu Kagame Paul zigiye kubafasha kunoza akazi.

Abunzi babitangaje kuwa 09/ Werurwe/2016 nyuma yo kuzishyikirizwa n’umuyobozi w’Akarere Nzamwita Deogratias.

Abunzi bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko terefone bemerewe n'umukuru w'igihugu Kagame Paul zigiye kubafasha kunoza akazi.
Abunzi bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko terefone bemerewe n’umukuru w’igihugu Kagame Paul zigiye kubafasha kunoza akazi.

Bavuga ko ubusanzwe bahuraga n’imbogamizi zo kubura uburyo bavuganamo mu gihe bakeneye gukemura ibibazo by’abaturage bigatuma bakoresha amafaranga yabo abatayafite bikabaviramo kutubahiriza gahunda z’akazi.

Mvuyekure Jean de Dieu perezida w’abunzi mu Murenge wa Kamubuga, avuga ko bakundaga kubura uko bavuganaho uko bazahura ngo bakemure ibibazo by’abaturage byababangamiraga.

Ati “Twahuraga n’ikibazo kijyanye no kuvuga itariki cyangwa umunsi turi buhurireho n’abaturage mu kubakemurira ibibazo, bigatuma dukoresha amafaranga yacu nayo ataboneka, ariko izi telefone zigiye kudufasha kugira ngo tujye duhamagarana no kugira aho duhurira kandi no gukoresha igihe cyacu neza bivuze ko nta gihe cyo gupfusha ubusa kizongera kubaho”

Mukampirwa Marie Frolantine umwunzi mu kagari mu Murenge wa Nemba, agira ati “hari igihe umuntu yabaga afite ikibazo cyo kuba yabuze mituyu kugira ngo ahamagare mugenzi we none ubungubu tugize amahirwe kuko tuzajya duhamagarana ku buntu turusheho gukemura ibibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yabasabye abunzi ko bazikoresha neza barushaho kunoza akazi.

Ngo abunzi baracyafite ibibazo byiganjemo kubura impapuro, kubura uko bagera aho bagomba kujya gukemurira ibibazo by’abaturage hamwe no kutagira aho bakorera kuko abenshi bakorera hanze

Kuva urwego rw’abunzi rwatangira mu mwaka wa 2004 ngo rwakoze akazi gakomeye kuko bafashije kugabanya imanza mu nkiko hamwe n’ikibazo cy’ibirarane by’imanza mu nkiko

Akarere ka Gakenke kagizwe n’Utugari 97 n’Imirenge 19, bikaba biteganyijwe ko telefone zigomba guhabwa komite z’abunzi mu tugari no mu mirenge aho komite iba igizwe n’abunzi 7

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazazikoresheje neza maze bubake igihugu , Paul Kagame imvugo niyo ngiro

Jeremie yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka