TEARFUND irahakana ko nta modoka zayo zikoreshwa n’umuyobozi wa FDLR

Nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abarwanyi mu mutwe wa FDLR batahukiye mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, baganiriye n’ikinyamakuru Kigali Today ndetse bashyira mu majwi imwe mu miryango mpuzamahanga bayirega kuba ifasha inyeshyamba za FDLR mu buryo bunyuranye.

Umwe muri iyo miryango mpuzamahanga witwa TEARFUND (The Evangelical Alliance Relief Fund) wavuzwe muri iyo nkuru yanditswe na Kigali Today tariki ya 13/02/2014 wahise unyomoza ubuhamya bw’abo barwanyi batahutse.

Matthew Frost, Umuyobozi mukuru w’uwo muryango, yandikiye umwanditsi mukuru wa Kigali Today amumenyesha ko nta modoka yabo cyangwa ikindi gikoresho cyabo icyo aricyo cyose cyigeze gikoreshwa n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Aho munsi murabona ubutumwa Kigali Today yandikiwe n’umuyobozi wa TEAFUND.

Email umuyobozi wa TEARFUND yandikiye umwanditsi mukuru wa Kigali Today.
Email umuyobozi wa TEARFUND yandikiye umwanditsi mukuru wa Kigali Today.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 5 )

Nagirango nsubize abatanze ibitekerezo byabo, kwihakanwa ry’ inkuru yanditswe kuri Tearfund.
Uwitwa harera avuga ngo birazwi abaturage barabibona, ariko ntasobanuara niba afite ibimenyetso kubivugwa muriyi nkuru. Hashobaora koko kuba hari Imiryango Ibikora ariko Tearfund ntibikora, kuko siyo mikorere yayo. Kandi ni ba hari ufite ibimenyetso byukuri, ya bishyikiriza ababishinzwe. Gutanga ibitekerezo ntibibe gusebya

Biragaragara ko uwitwa Ukuri watanze igitekerezo, we bisanaho afite ikibazo cyo gusobanukirwa. Kuko kuvuga ngo ntitwivanga mukorwa bigirira nabi ikiremwa muntu, ntibisobanura ko hari uruhande tubogamiyemo kandi neutrality ifite mategeko ayigenga. Ayo mategekop tuyahuriyeho na CICR niyindi miryango mpouzamahanaga, dufasha abababaye bakeneye ubufasha, ntidufasha abaitwaje ibirwanisho cyangwa abarwanyi kuko bo nti tubabona nkabatifashije. Ngirango ahari byagusfash urebye ibikorwa bya Tearfund mu Rwanda wasobanukirwa imikorere yayo. Igitekerezo cyiza nicyirinda gusebya ntagihamya.
Jane ato urumva babyemera, umuntu yemera ibyo yakoze, kandi numva atairicyaha ko Tearfund yahakana ibyo itakoze kuko ntanyungu ibifitemo

Emmanuel Murangira yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

iyi miryango ifasha abarwanyi ba fdlr ku mugaragaro birazwi kuko bikorwa ku manywa y’ihangu abaturage barabibona , gusa tuyisabye kwisubiraho naho ubundi ntibizoroha

harera yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ubu se ko numva nta kintu ya hakanye! ndumva asa nuwemeye, namwe ati dufasha abatishoboye, waba uri mwishyamba wishoboye se? udafashije FDLR waba wishe inshingano zawe wiyemeje, ubundi ati ntitwivanga kandi dufasha bose (neutrality) none nukuvuga ko rero biyemerera ko bafasha umukunzi numwanzi! bakora rero nka CICR cg HCR, ahanzi bibihugu byabo yabanengaho iki? njye mbagayira ko bafasha abashaka gusenya nga keka kdi ko ali yo ntego yabo yo gushaka ibisenyuka kuko umuvuzi akazi ke kahagarara nta barwayi bakiriho kwisi kandi bose bamushima haba abeza nababi, nshoje mvuga ko Urwanda ruzakizwa nabazifuza guteranya ibyatandukanye uretse abateranya,abandi bateranya abandi ntacyo bahereyeho kdi batanafite nicyo bazahuriraho. icyo nikinyaRda kuko Umuzungu uzivanga mulibo bazamuvanga nabavanguranye nta zungura bategereje. Murabe maso kuko aha iwabo bahasiga hahiye bakajya iwacu ngo niho ibibazo biri, ino niyo wabona amanota yambere bareba mbere izina ryawe mbere ya Intervieuw uwabo wanyuma akakuyobora wakwivovota akavuga ko wahuye nihungabana bene wabo kugira ngo bishakire umurimo wo kuguha imiti bishakira akazi wa byanga ukabona ibindi kubururyo wanakwishyura menshi ku byimwitwarire mibi yawe. Mbifurije kwitondera abazungu kuko duturanye twe tubazi.Imana ibahe umugisha kdi ihe igihugu cyanyu Umugisha mwinshi ndetse nabatwanga. Imana iracyahari ntaho yagiye.

ukuri yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ubundi se murumva babyemera? gusa ababitangaje nibo babagayo bazi byose ubwo rero iyo e mail njye ndumva ntagaciro yahabwa kuko hari ba temoins occulaire

Jane yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ayo namatakirtangoyi nigute se abo barwanyi bahisemo uwo muryango babafashe cg ntibabafashe, they offensively mean nothing in RDF’s eyes, n’abana b’u rwanda nibatahe mumahoro naho ibyo kubashuka ngo barabafasha ayo n’amatakira ngoyi rwose, ! ntamubyeyi wifuza kubabaza umwana we kuko aba yaramwibayiriye ariko umwana ushatse gusenya urugo rwose niyitwaje ngo niwabo, umubyeyi amunyuzaho akanyafu, naho uwo muryango wo wabafasha utabafasha umenyeko uri kuvomera mukiva!

majyambere yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka