Sosiyete Sivile yiyemeje kunoza imikorere no kwibanda ku byo abaturage bayitegerejeho

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP) ndetse na Care International Rwanda, baherutse kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza akamaro k’imiryango nyarwanda itari iya Leta (sosiyete sivile) mu guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.

Barebeye hamwe kandi uko imiryango nyarwanda itari iya Leta ihagaze mu bijyanye no kuba ikora ndetse iriho mu buryo bwemewe, gukorera mu mucyo, no kwemera kubazwa ibyo ishinzwe ari byo bikubiye mu magambo y’Icyongereza “Legitimacy, Transparency, Accountability – LTA”.

Banarebeye hamwe amahame n’imyitwarire ikwiye kugenga imiryango nyarwanda itari iya Leta (code of conduct and ethics).

Izi ngingo baziganiriyeho nyuma yo kumurikirwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kugaragaza uko imiryngo ya sosiyete sivile ishyira mu bikorwa inshingano zayo.

Nizeyimana Balthazar, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko babukoze basesengura amahame atatu ari yo bise ‘Legitimacy, Transparency, Accountability – LTA’.

Ngo bashakaga kumenya uko ayo mahame ahagaze, uko yubahirizwa, ndetse n’imbogamizi imiryango itari iya Leta ihura na zo mu gihe irimo kubahiriza ayo mahame mu mikorere y’iyo miryango.

Nyuma y’iryo sesengura, ngo ni ho bahera bashaka n’ingamba zafasha iyo miryango kurushaho kubahiriza ayo mahame mu byo bakora.

Nizeyimana Balthazar, umwe mu bakoze kuri ubwo bushakashatsi
Nizeyimana Balthazar, umwe mu bakoze kuri ubwo bushakashatsi

Mu mbogamizi zituma batabasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye, abakoze ubushakashatsi bavuga ko iyo miryango igaragaza ko isobanukiwe mu buryo bwa nyabwo ayo mahame uko ari atatu, ariko mu isesengura abakoze ubushakashatsi bakoze, basanze bagiye bayasobanukiwe mu buryo butuzuye.

Umushakashatsi Nizeyimana ati “Dufashe nk’ihame rimwe rya ‘Legitimacy’ ni ukuvuga ibijyanye no kubaho k’umuryango n’uko ukora inshingano zawo, twasanze imiryango myinshi yitiranya guhabwa ibyangombwa na RGB no kuba bujuje iryo hame rya ‘Legitimacy’, nyamara iyo ‘Legitimacy’ iragenda ikarenga n’ibyo umuryango ukora ubikorera abanyamuryango bawo cyangwa se abagenerwabikorwa bawo, cyangwa se abandi bantu uwo muryango ukorana na bo. Biragenda kandi bikarenga icyo bya bikorwa bakora bigeraho.”

Ibi yabisobanuye yifashishije urundi rugero ati “Hari nk’abakora mu byo twita service delivery (gufasha abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi), ariko iyo tuvuga ‘Legitimacy’ ni uburyo wa muryango ubasha no kuba wakunganira abaturage, ukunganira na Leta mu gushyiraho amategeko azasubiza bya bibazo bikuru abaturage bafite.”

Ati “Usanga rero imiryango itandukanye izi ko kugira ibyangombwa bitangwa na RGB bihagije kugira ngo uwo muryango ube uri ‘Legitimate’.”

Naho ku kijyanye no kugaragaza no kubazwa ibyo ishinzwe, umushakashatsi Nizeyimana avuga ko basanze imiryango myinshi yerekana uko ikoresha ingengo y’imari yayo na raporo y’ibikorwa byayo ku bayiha amafaranga, bamwe iyo raporo bakanayiha inzego za Leta, nyamara bakibagirwa ko no mu muryango imbere bagomba kwereka abo bakorana, ni ukuvuga inama y’ubutegetsi, inzego z’ubugenzuzi, n’abandi banyamuryango babo uburyo bakoresheje amafaranga.

Ati “Ibyo rero twasanze harimo icyo umuntu yakwita nk’imyumvire ituzuye kuri ayo mahame shingiro yagombye kuba aranga iyo miryango itari iya Leta.”

Umushakashatsi Nizeyimana Balthazar nyuma yo kugaragaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi agira inama imiryango ya sosiyete sivile kwicara ikongera ikisuzuma ifatanyije n’ubuyobozi bwayo, bakarebera hamwe ahari intege nke mu muryango imbere cyane cyane mu miterere y’inzego zigize umuryango, bagasuzuma uburyo bafatamo ibyemezo, uburyo bakoresha amafaranga n’uburyo bagaragaza uko yakoreshejwe, bamara kwisuzuma bakareba ibitagenda neza bagafata icyemezo cyo kubihindura.

Indi nama atanga ni uko imiryango yakongera imbaraga mu kugera ku baturage ikabumva kugira ngo itegure imishinga ariko ihereye ku byo abaturage bifuza. Ibyo bizatuma bashyira mu bikorwa ya mishinga bari kumwe n’abaturage, ndetse nibajya no gusuzuma impinduka zabyawe na ya mishinga nabwo babe bari kumwe na ba baturage, ndetse n’igihe bazaba barimo batekereza ibindi bikorwa bishya abaturage bifuza guterwamo inkunga bakazaba bari kumwe na bo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, avuga ko bahuye nk’imiryango itandukanye ya sosiyete sivile kugira ngo barebere hamwe aho bafite imbaraga n’aho bafite intege nke.

Ati “Twemera ko nka sosiyete sivile, gukora neza no kugira ibyo abantu bageraho bifite igisobanuro iyo murimo gukorera mu murongo mwiza.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’ibiganiro hari icyizere cyo kunoza imikorere. Ati “Hagiye kubaho kwisuzuma, abantu barebe iyo bigeze ku nzego z’ubuyobozi bw’imiryango tubarizwamo uko bikorwa, niba amategeko atugenga tuyubahiriza. Ikindi ni uko mu mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagomba kubaho umwanya uhagije wo kureba ibibazo bihari kugira ngo wa mushinga nuza usubize bya bibazo bibangamiye umuturage, kandi habeho no gukorana mu kuwushyira mu bikorwa.”

Ubushakashatsi babukoze mu mpera z’umwaka wa 2020 babusoza muri 2021. Ababukoze bavuga ko gukusanya amakuru bitaboroheye kuko hari mu gihe gikomeye cya COVID-19.

Umuyobozi (Chairperson) w'Ihuriro ry'imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile, Dr.Nkurunziza Joseph Ryarasa, yasabye iyo miryango kwisuzuma bakareba niba bakora uko bikwiye bakurikije amahame abagenga ya Legitimacy, Transparency, Accountability (LTA)
Umuyobozi (Chairperson) w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile, Dr.Nkurunziza Joseph Ryarasa, yasabye iyo miryango kwisuzuma bakareba niba bakora uko bikwiye bakurikije amahame abagenga ya Legitimacy, Transparency, Accountability (LTA)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka