Senateri Tito Rutaremara ngo abakoloni nibo bazanye Jenoside

Senateri Tito Rutaremara yifatanije n’abaturage ndetse n’abanyeshuli bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ndetse n’abo mu ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Agaruka ku nkomoko ya Jenoside, Senateri Tito Rutaremara avuga ko yaturutse ku bakoloni aho babanje gucamo abanyagihugu ibice. Ngo abakoloni bagera mu Rwanda basanze Abanyarwanda babanye neza batangira kubiba urwango bihereye mu kiriziya Gatolika.

Ati “Abahutu babwiwe ko ari abahinzi kandi bafite imbaraga nyinshi, ibicucu n’ibindi byinshi bibi. Abatutsi ni abakire, abanebwe, indyarya nta kindi bashoboye uretse korora no gutegeka ni cyo cyabazanye.”

Senateri Tito Rutaremara atanga ikiganiro muri UR Nyagatare.
Senateri Tito Rutaremara atanga ikiganiro muri UR Nyagatare.

Ibi ngo byakomeje guhemberwa n’ubuyobozi bubi birigishwa mu mashuli n’ahandi. Iyo ngengabitekerezo y’amacakubiri yarigishijwe Abanyarwanda barayemera abakuru n’abato. Aho abantu batangiye gusabira ubwigenge ngo nibwo ingengabitekerezo y’amacakubiri yaje kugaragaramo iya Jenoside.

Ngo abapadiri bera nibo bafashije mu kubaka PARMEHUTU no kuyigeza ku butegetsi. Aba bakoloni ngo ni na bo bafashije Habyarimana kugera ku butegetsi. Akigeraho ngo yishe abari abaminisitiri n’abadepite 56 bo ku ngoma ya Kayibanda ariko ngo abo bazungu ntacyo bigeze babivugaho kuko yakoraga ibyo bifuza.

Abaturage n'abanyeshuli bari bateze amatwi bumva ibiganiro.
Abaturage n’abanyeshuli bari bateze amatwi bumva ibiganiro.

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu witwa Ruberwa Bonaventure nawe wari witabiriye ibyo biganiro byabaye mu ijoro rya tariki 10/04/2014 we avuga ko nta butabera nta n’ubwiyunge bwagerwaho.
Ruberwa akomeza avuga ko iyo umuco wo kudahana uhawe intebe umuntu agakora icyaha kikirengagizwa ntahanwe bibyara ibyaha ndengakamere harimo na Jenoside.

Agira ati “N’ uyu munsi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagezweho kubera ko abakoze Jenoside bahanwe abandi bagasaba imbabazi. Ibi byabohoye abakorewe ibyaha nabo batanga imbabazi. Ubu barahura bakaganira, bagafatanya gukora. Hakwiye rero imbaraga nyinshi mu kurandura umuco wo kudahana kuko byadusubiza inyuma.”

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka